Umutekano wakajijwe, abanyamahanga bitabira k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I Gikondo hakomeje kubera imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 27. Mu cyumweru cyaryo cya mbere, abamurika baravuga ko imibare y'ababasura iri hejuru ugereranyije na mbere.

Bavuga ko bashyize imbaraga mu kunoza ibyo bakora cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda. Muri iri murikagurisha hanagaragaramo udushya twiganjemo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, ubukorikori ndetse n'ibikoresho by'ubwubatsi.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko uyu mwaka urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga bahawe urubuga kugira ngo nabo bagaragaze uruhare rwabo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no kubatera ingabo mu bitugu.

Agaruka ku banyamahanga bitabiriye iri murikagurisha, yagize ati: "Turifuza ko rwose abanyamahanga baza ari benshi kandi bagahabwa agaciro kuko kuva mu mahanga ukazana imari yawe hano ukayicuruza, ni ikintu gikomeye cyane."

Abanyamahanga bitabiriye uyu mwaka batangaje ko batazasiba na rimwe kwitabira, bitewe n'amahoro n'umutekano u Rwanda rwubatse mu myaka 30 ishize.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera Rwanda, Mubiligi Jeanne-Françoise yavuze ko imurikagurisha rifite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ariko rikaba n'amahirwe ku bamurika yo kugaragaza impinduka mu byo bakora.

Yavuze ko muri Expo 2024, umwihariko wahawe ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda n'ibindi.

Ati 'Umwihariko uri muri Expo y'uyu mwaka, harimo ibikorerwa mu Rwanda byagiye bizamuka binaba byiza kurushaho, hajemo no gufatanya n'abandi ngo barebe uko gukora neza uko bigenda bizamuka, twagiye tubibona rero biri ku rwego rushimishije.'

Mubiligi yahamije ko ari amahirwe abamurika babonye yo kwerekana ibyo bakora, ariko bakanigira ku bandi bakora bimwe.

Ati 'Ni uguha amahirwe abamurika yo kwerekana ibyo bahinduye ku byo bakora, berekana uburyo bushya bw'ikorababuhanga bazanye. Ni n'igihe cyo kwitegereza ibyo bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakora no kureba uko bakorana bakigiranaho kugira ngo bashobore kunoza neza ibyo bakora.'

Polisi y'u Rwanda, yijeje umutekano usesuye muri iri murikagurisha, ivuga ko aho riri kubera hari abapolisi bashinzwe kuhacungira umutekano ku manywa na nijoro, aho bacunga umutekano w'abantu n'ibyabo ndetse bakaba barafashe n'ingamba zo kurinda ko habaho inkongi y'umuriro. 

Mu rwego rwo kurinda abitabira iri murikagurisha ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe, Polisi yatangaje ko igiye gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda umutekano wo mu muhanda, by'umwihariko mu nzira zerekeza i Gikondo ahari guhurira urujya n'uruza rw'abantu benshi.

Ibigo bicuruza ibikoresho na seivisi by'ikoranabuhanga nka MTN Rwanda, Tecno Rwanda, iduka rya Samsung 250 n'ibindi bateguriye udushya abazabagana bose muri iri murikagurisha, turimo ibihembo ku muntu wese uguze igikoresho runaka, kugabanirizwa cyane ku biciro byari bisanzweho n'ibindi.

Uyu mwaka Expo yitabiriwe n'abamurika 442, barimo 329 baturuka hirya no hino mu gihugu, n'abagera ku 119 baturutse mu bihugu byo hanze y'u Rwanda bigajemo inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, imyenda, ibikoreshwa mu bwubatsi, abatanga serivisi n'ibindi. Ku munsi, abantu babarirwa mu 5000 ni bo binjira ahabera iri murikagurisha.

Iri murikagurisha ryatangiye tariki 25 Nyakanga 2024 rizasoza ku wa 15 Kanama 2024.


Hafunguwe Imurikagurisha rya Kigali rifite umwihariko


Abayobozi bazengurutse ahari kubera iri murikagurisha bareba uko abamurika bari kwitwara


Umutekano wakajijwe muri ibi bihe by'urujya n'uruza rw'abitabira imurikagurisha


Abanyamahanga bitabiriye Expo 2024 bavuze ko bakuruwe cyane n'umutekano u Rwanda rufite


Buri kigo cyateguye agashya kihariye mu rwego rwo kureshya abakiliya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145448/umutekano-wakajijwe-abanyamahanga-bitabira-ku-bwinshi-ibyihariye-kuri-expo-2024-amafoto-145448.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)