Umwezi FM igiye gutangira kumvikanira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyibuka neza bazi ko uyu murongo wavugiragaho radiyo y'Ikigo B&B Kigali Group, kiyobowe na Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka 'Jado Castar'.

Icyo gihe iyo radiyo yitwaga B&B FM-Umwezi ariko nyuma biza guhiduka radiyo yitwa B&B FM Kigali n'umurongo yumvikaniragaho urahindurwa uba 89.7 FM aho kuba 95.3 FM.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE Bagirishya yavuze ko kuva B&B FM â€" Umwezi yatangira cyari ikigo gihuriweho n'impande ebyiri, zirimo B&B Kigali Group na Umwezi Media Consult.

Ati 'Icyabaye rero ni uko mu minsi ishize habonetse imirongo ya FM, iyo rero ni yo tugiye gukomerezaho ubucuruzi n'ishoramari. Umurongo twakoreragaho wa 95.3 FM ni uwa Umwezi Media Consult ubwo nabo bazawubyaza umusaruro ku rwego rwabo no kuri gahunda zabo.'

Iki cyo kuwubyaza umusaruro ni cyo cyabayeho kuko kuri iyi nshuro Umwezi FM ya Umwezi Media Consult yumvikanira kuri 95,3 FM igiye kwibanda ku mikino n'imyidagaduro, politiki n'ubuzima n'izindi nzego nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iyi radiyo izaba iyobozwe na Muhire Rene Rambert yatangaje bamwe mu banyamakuru bazayikoraho ku ikubitiro.

Barimo Ndabarasa Eugene uzafatanya n'abarimo Kayitare Dieudone uzwi nka Dodos na Mihigo Sadam mu ishami ry'imikino.

Iratangiranwa n'abarimo kandi umunyamakuru witwa Uwimana Jane, Nkuyemuruge Yves n'abandi.

Nubwo wamenyekanye cyane ukorerwaho na B&B FM ariko, umurongo wa 95.3 ni uwa Umwezi FM kuko ari na yo iwanditseho mu Urwego Ngenzuramikorere (RURA).




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwezi-fm-igiye-gutangira-kumvikanira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)