Umwihariko wa Skills Hub International Ltd mu guhuza abakozi n'abakoresha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cyashinzwe hagamijwe kuziba icyuho cy'ubumenyi bw'abasoza kwiga amashuri ya kaminuza bukenewe ku isoko ry'umurimo ndetse no kongerera ubumenyi abasanzwe mu myaya y'akazi itandukanye.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa muri SHI, Muligo Théogenè, yavuze ko iki kigo kigamije kubaka ubushobozi bw'abakozi, baba abari mu kazi ndetse n'abari ku isoko ry'umurimo.

Ati 'Iki Kigo Cyashinzwe bitewe n'isoko ry'umurimo uko riteye kuko hari abakoresha wumva bataka kutabona abakozi bashoboye kandi abenshi baba bararangije za kaminuza,'

'Amasomo kaminuza zitanga aba afite uko ateye mu buryo budahinduka buri munsi nk'uko isoko ry'umurimo ryo rihinduka. Twe dutyaza ubumenyi bw'abarangije ayo masomo tukabaha ubumenyingiro bukenewe mu kazi kandi bujyanye n'aho igihe kigeze'.

Muligo yasobanuye ko mu gice cyo kubaka ubushobozi SHI ifite ibyiciro bitatu birimo icyo gutanga amahugurwa ku bakora mu myanya y'ubuyobozi, amahugurwa ajyanye n'ibyo abantu bize bakeneye kongeramo ubumenyi, ndetse no kuba abantu bakwihitiramo amahugurwa bahabwa.

Iki kigo kandi cyongerera ubumenyi ba rwiyemezamirimo ku gucunga ibyo bakora, cyane mu micungire y'abakozi n'ibigo bayoboye, hakaba amahugurwa atangwa mu buryo bw'iyakure n'andi atangwa abahugurwa bagiye aho ikigo gikorera.

Hari kandi program ihesha uwayize icyemezo kizwi nka 'Certificate of Proficiency' itangwa mu byumweru umunani mu masomo yiganjemo ibijyanye n'icungamutungo, mu gihe andi mahugurwa yo amara hagati y'ibyumweru bibiri n'ukwezi abayasoje bagahabwa icyemezo'.

Muligo yavuze ko bafite abakozi b'impuguke mu masomo anyuranye bafasha mu guhugura abagana icyo kigo.

Ati 'Umwihariko wacu ni uko abakeneye akazi ikigo kimaze guhugura kibakorera umwirondoro ugaragaramo ubumenyi bafite ugashyirwa ku rubuga rwa internet rwacu.'

'Uwo mwirondoro ni wo abakozi bahurizwaho n'abakoresha aho bashobora gusura abakozi bose bagatoranyamo uwo bashimye bijyanye n'ubumenyi afite bwagaragajwe.'

Muligo yavuze ko nyuma y'uko umukoresha ashimye umukozi, amukoresha mu gihe cy'amezi atatu y'igerageza ari na bwo yishyura iki kigo nyuma akabona kumugumana.

Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko binyuze muri ubwo buryo kimaze guhuza abakozi n'abakoresha benshi kandi cyanatanze amahugurwa anyuranye haba ku nzego za Leta, ku bikorera no ku miryango itegamiye kuri Leta ku buryo byazamuye ubushobozi mu kazi n'ireme ry'ibyo bakora.

Muligo yakomeje avuga ko SHI ihamagara abashaka amahugurwa binyuze ku rubuga rwa Job in Rwanda kandi ko iteganya kongera umubare w'abo iha amahugurwa n'abo ihuza n'abakoresha bakagera hejuru ya 2000 buri mwaka.

Kabengera Emmanuel wamenye SHI mu 2022 akiri umunyeshuri yavuze uburyo yamufashije kubona akazi.

Yagize ati 'SHI nayimenye niga mu mwaka wa nyuma wa kaminuza mbona ko bashaka abo baha amahugurwa. Naraje barampugura ku bijyanye n'imicungire y'abakozi nigaga muri kaminuza kandi nyuma nahise mbona akazi'.

Kabengera yongeyeho ko we na bagenzi be baherewe hamwe amahugurwa batatinze ku isoko ry'umurimo kandi ashima uburyo iki kigo gifasha ukigannye wese guhabwa ubumenyi yaba kwitabira imbonankubone cyangwa hakoreshejwe iyakure.

Kugeza ubu SHI iha amahugurwa abari ku isoko ry'umurimo bafite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) kuko ari bo baba bafite amasomo baminujemo.

SHI ifite impuguke mu masomo anyuranye zihugura abazigannye bose
Muligo Théogenè yavuze ko SHI igamije kubaka ubushobozi bw'abakozi, baba abari mu kazi ndetse n'abari ku isoko ry'umurimo
Kabengera Emmanuel yavuze ko SHI yamufashije guhita abona kazi we na bagenzi be



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-skills-hub-international-ltd-mu-guhuza-abakozi-n-abakoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)