Umwirabura yaciye agahigo! Ibyihariye kuri Mi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, tariki 6 Nyakanga 2024, nibwo umukobwa ukomoka muri Indonesia yahigitse bagenzi be maze yegukana ikamba rya Miss Supranational 2024, mu gihe umuhungu ukomoka muri Afurika y'Epfo nawe yegukanaga ikamba rya Mr Supranational 2024.

Andrea Aguilera wa Ecuador wari wambaye ikamba rya Miss Supranational guhera umwaka ushize, niwe wambitse ikamba uwamusimbuye, Harashta Haifa Zahra, mu birori byabereye i Nowy Sącz muri Pologne mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Harashta Haifa Zahra ukomoka muri Indonesia w'imyaka 20 y'amavuko, niwe mukobwa wa mbere ukomoka muri iki gihugu wegukanye iri kamba, akaba yari yatsindiye guhagararira igihugu cye ku ya 8 Werurwe uyu mwaka.

Uyu mukobwa wabonye izuba ku itariki 9 Nzeri 2003, yakuriye i Bandug mu Burengerazuba bwa Indonesia. Se umubyara, yitwa Ginanjar akaba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu mujyi wa Bandug, naho nyina akaba yitwa Yeni Yuliani.

Yatangiye guhatana mu marushanwa y'ubwiza ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu 2017. Kuri ubu, Harashta ari gushaka impamyabushobozi muri Kaminuza ya National Institute of Technology Bandug (ITENAS), mu bijyanye na 'Environmental Engineering.'

Zahra, ni umurwanashaka wiyemeje kuvuganira abandi, akaba ari no mu rugendo rwo guhinduka inzobere mu bijyanye no kwita ku bidukikije. Yatangije ubukangurambaga yise 'Mother of Nature,' bukaba bwibanda ku kibazo cyo kunyanyagiza imyanda mu mujyi atuyemo. 

Hamwe n'ubu bukangurambaga, Zahra yagizwe Ambasaderi w'Umuryango w'aba-Thailand udaharanira inyungu, ugamije guhindura imitekerereze y'abantu ku bijyanye no kunyanyagiza imyanda ikomoka ku bisigazwa by'ibiribwa mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere ndetse no kwihaza mu biribwa.

Mu ijoro ryo ku ya 4 Nyakanga, nibwo hatorwaga umusore wahize abandi mu irushanwa rya Mister Supranational. Ibirori by'iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 8, byasize umunya-Afurika y'Epfo witwa Fezile Mkhize yambwitswe ikamba rya Mister Supranational 2024. 

Muri ibi birori, niho Ivan Alvarez Guedes wari wambitswe iri kamba umwaka ushize yaryambikiye Fezile wamusimbuye kuri uyu mwanya. Kimwe na Miss Supranational w'uyu mwaka, Fezile nawe yaciye agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere wegukanye iri kamba kuva ryatangira gutangwa. Si ibyo gusa, kuko uyu musore ni nawe mwirabura wa mbere wanditse aya mateka. 

Afurika y'Epfo, ibaye igihugu cya kabiri kigize Miss & Mister Supranational nyuma y'u Buhinde. Mu 2022, nibwo Lalela Mswane yegukanye ikamba rya Miss Supranational ahigitse bagenzi be.

Fezile yahigitse bagenzi be bari bahatanye baturutse mu bihugu 36, harimo Cote d'Ivoire na Guatemala bari bitabiriye ku nshuro ya mbere. Mu buzima busanzwe, Fezile ni umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Afurika y'Epfo, akaba umudogiteri, umunyamideli, akaba akora n'ibiganiro bimwe na bimwe kuri Televiziyo.

Sibwo bwa mbere yakwitabira iri rushanwa  kuko no mu 2019 yari yaryitabiriye birangira abaye igisonga cya mbere cya Mister Supranational, aho yanagizwe uhagarariye Umugabane muri iri rushanwa.

Ni umwana wa kabiri mu bana batatu, akaba yarakuriye mu mujyi muto witwa Gamalakhe nyuma y'uko Se yitabye Imana ubwo Fezile yari afite imyaka 4 gusa y'amavuko. Nyina, ni umwarimukazi, wiyemeje kurerana Fezile na barumuna be wenyine kugeza ubu.

Mu 2014, nibwo Fezile yahawe impamyabushobozi mu by'ubuvuzi na Kaminuza ya Cape Town. Nyuma yaho, yaje kuba inzobere mu kubaga imitima, ibi akaba abikorera mu bitaro bya Charlotte Maxeke Academic Hospital biherereye i Johannesburg. Aciye agahigo ko kuba umwirabura wa mbere wegukanye ikamba mu marushanwa yose y'ubwiza y'abagabo.


Zahra wa Indonesia niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2024





Zahra yanditse amateka yo kuba umunya-Indonesia wa mbere wegukanye iri kamba 

Fezile ubu ni Dogiteri, inzobere mu kubaga imitima

Yaciye agahigo katigezwe n'undi mwirabura wese, agirwa Mister Supranational 2024


Si ubwa mbere uyu musore w'imyaka 33 y'amavuko yitabiriye iri rushanwa

 
Yahesheje ishema Afurika



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144755/umwirabura-yaciye-agahigo-ibyihariye-kuri-miss-na-mister-supranational-2024-144755.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)