Indyo yacu igira ingaruka zikomeye ku buzima bwacu umwaka wose, harimo n'igihe cy'izuba. Ikirere gishyushye kigira ingaruka ku mikorere y'umubiri harimo igogora hamwe n'uburinganire bw'amazi mu mubiri.
Nk'igisubizo, ibyo duhitamo kurya mu gihe cy'izuba bishobora kudufasha gukomeza gukonja, cyangwa bishobora gutuma twumva dushyushye kandi tunaniwe.
Ibiryo bishobora kudukonjesha mu cyi ni byo bifite amazi menshi. Kurya ibyo biryo bituma ubushyuhe bw'ibanze bw'umubiri bugabanuka kandi bigatuma twumva tumerewe neza mu bushyuhe.
Ku rundi ruhande, kurya ibiryo biremereye, bishyushye cyane cyangwa birimo ibirungo byinshi bishobora gutuma twumva dushyushye kurushaho mu gihe cy'izuba. Ibyo biryo bishobora kandi kongera umuvuduko w'amaraso, bigatera ubunebwe ku buryo umuntu adatanga umusaruro mu kazi.
Umuhanga mu mirire Dr. Alasdair Scott wo mu Bwongereza yatangarije ikinyamakuru The Mirror UK ko muri iki gihe abantu bakwiriye kwita ku mirire yabo kuko hari ibiryo barya bikabongerera ubushyuhe batabizi.
Ku ikubitiro ibiribwa n'ibinyobwa byo kwirinda mu gihe cy'iyi mpeshyi harimo inyama zitukura zikunzwe na benshi. Izi ngo zongerera umubiri ubushyuhe bitewe n'ibirungo biba byakoreshweje baziteka.
Ibiribwa birimo urusenda rwinshi n'ibirungo nabyo ngo si byiza kubirya mu mpeshyi kuko byongerera umubiri gushyuha ku buryo ubiriye abira ibyuya ubudatuza.Â
Ice Cream zizwiho gukundwa cyane mu gihe cy'izuba dore ko benshi bibwira ko zabafasha gukonja nazo ngo si byiza kuzirya kuko nazo zongera ubushyuhe nubwo rwose ziba zikonje cyane.
Dr. Scott yakomeje avuga ko ibinyobwa bisindisha cyangwa se inzoga zose muri rusange atari nziza kuzinywa dore ko zituma amaraso ashyuha bityo bikongerera umubiri ubushyuhe. Ikawa n'ibindi birimo isukari nyinshi nabyo bikwiriye kwitonderwa mu mpeshyi.
Inama uyu muganga atanga ku mirire igendanye n'impeshyi, harimo inyama z'umweru, kwihata imbuto zirimo nka watermelon, imineke, cocumber, inyanya, inkeri, guhekenya shikareti hamwe no kunywa amazi ahagije hamwe na yogurt zifasha mu kugabanya ubushyuhe bw'umubiri.