Urubyiruko ruba mu mahanga rwahawe umukoro wo gukomereza ku byubatswe n'ababohoye igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabibwiye abasore n'inkumi b'Abanyarwanda barenga 50, baturutse mu bihugu by'u Bubiligi, Canada, Amerika, Uganda, u Bwongereza, Côte d'Ivoire, na Australia, bagize icyiciro cya kane kirimo kwiga amateka y'u Rwanda by'umwihariko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe uko ingabo za RPA zari ziyobowe na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema zatangiye urugamba tariki 1 Ukwakira 1990 zinyura ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, kugeza apfuye agasimburwa na Maj. Gen. Paul Kagame wari muri Amerika.

Bageze i Gikoba ahari indake Maj. Gen. Paul Kagame yabayemo kuva muri Nyakanga 1991 kugeza muri Kamena 1992, basobanuriwe uko urugamba rwatangiye ari ibitero shuma, ruhinduka imirwano yo guhangana imbonankubone nyuma.

Gen (Rtd) James Kabarebe yaberetse ko hari urubyiruko rwinshi bari mu kigero kimwe bagiye ku rugamba bamwe banahasiga ubuzima, bityo ko abakiriho bakwiye gukomereza ku bikorwa byo guteza imbere u Rwanda kuko urugamba ari cyo rwari rugamije.

Ati 'Ni urundi rugamba, urwo tugezeho ubu ni urwo guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza kandi aha ni ho umusanzu wanyu ukenewe cyane. Aho muba mu Burayi, Amerika, Canada n'ahandi muri kuhakora iki? Ni iki uzazanira igihugu cyawe? Muzakora iki ngo mwunganire ibyo twakoze mu guteza imbere iki gihugu?'

'Uwo ni wo mukoro mufite kuko u Rwanda rugomba gukomeza gutera imbere, hari benshi basize ubuzima hano, ntabwo muzi umubare w'urubyiruko nkamwe bashyinguye hano n'aho muri gutambuka hari amaraaso y'urubyiruko rungana namwe, rero kugira ngo bataba barapfiriye ubusa musabwa gukomereza ku cyo bapfiriye. Bapfiriye iterambere ry'iki gihugu kandi aho ni ho mwitezwe gutanga umusanzu wanyu.'

Turagara Arnauld w'imyaka 26, yabwiye IGIHE ko impamvu nk'urubyiruko bahisemo kujya gusura igihugu cyabo ari ukugira ngo basobanukirwe amateka yacyo bamenye aho kiva n'aho kigana, bazanagire uruhare mu iterambere ryacyo.

Ati 'Afande [Gen. (Rtd) Kabarebe] yadusobanuriye uko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rumeze, turumva ari amasomo akomeye azafasha urubyiruko kumenya icyo u Rwanda rwifuza, aho rushaka kugera kandi bizatuma na bo bagira umwete wo gushyira imbaraga mu byateza u Rwanda imbere.'

Uyu musore yagaragaje ko igihe cyose bibutse aho Perezida Kagame yabaye ari ku rugamba rwo kubohora igihugu bibatera imbaraga bigatuma n'aho bari gucika intege bakomera.

Sandra Kabandana uri mu bategura iki gikorwa yavuze ko baba bagamije gufasha urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba hanze kumenya amahirwe ari mu Rwanda ngo ruzayabyaze umusaruro.

Yahamije ko nta muntu ukwiye gutegereza kugira imyaka 40 ngo abone gukora ibiteza imbere igihugu.

Kabandana kandi yijeje ko nyuma yo kubona ukuri kw'amateka y'u Rwanda bakomeza kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Bahereye ku mupaka wa Kagitumba aho urugamba rwatangiriye mu 1990
Muri ibi biti ni ho Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yatangiye amabwiriza y'urugamba mu minsi ibiri ya mbere ingabo za RPA zikimara kwambuka umupaka
Urubyiruko ruba muri diaspora rwasobanuriwe amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu rwabereye i Gikoba ahiswe 'Agasantimetero'
Iyo urubyiruko rwibutse aho Perezida Kagame yari ari mu rugamba rwo kubohora igihugu birwongerera imbaraga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-rtd-kabarebe-yahaye-urubyiruko-ruba-mu-mahanga-umukoro-wo-gukomereza-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)