Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Inama yateguwe n'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda (IER) ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'Abenjeniyeri ku Isi (WFEO), aho izaba kuva ku wa 15-18 Ukwakira muri Kigali Convention Center, ikaba yitezweho kuzavamo ubufatanye n'imikoranire bw'abazayitabira.

GECO ifatwa nk'Ihuriro ry'abenjeniyeri riruta andi yose ku Isi kuko ibaha urubuga rwagutse ruborohereza gusangira ubumenyi, udushya tugezweho ndetse n'ibisubizo by'ibibazo abo muri uru rwego bakunda guhura na byo.

Iyi Nama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guhanga Udushya mu Bwubatsi hagamijwe Iterambere Rirambye ry'Ahazaza (Engineering Innovations for a Sustainable Future)', izahuriza hamwe abagera ku 1000 barimo abahagarariye imiryango itandukanye ikora uwo mwuga, abo muri za kaminuza, inzego zishinzwe gushyiraho politiki zitandukanye, abahanga udushya mu by'ikoranabuhanga n'abandi.

Izibanda ku iterambere rirambye, ubudaheranwa no kudaheza, kimwe no gukora ubushakashatsi, ikoranabuhanga n'imishinga itandukanye muri uru rwego rw'uyu mwuga. Hari kandi guteza imbere uburyo bwo kumenyana n'abanyamwuga babirambyemo, kumenyana n'abayobozi bakora muri uru rwego hagamijwe guteza imbere ubufatanye n'imikoranire n'ibindi.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, avuga ko iki ari igikorwa cy'ingenzi gihesha abenjeniyeri uburyo bwiza bwo gutegura ahazaza habo ku rwego rw'Isi ku buryo babasha kumenya ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n'ibyo bakora.

Ati 'Iyi nama izaba nk'umusemburo ukomeye mu byo guhanga udushya, imikoranire, no kungurana ubumenyi. Izaba kandi urubuga rwo gusangizanya ubushakashatsi, gushyira imbaraga mu mikoranire, hatezwa imbere ubunyamwuga, kandi hatezwa imbere uru ruganda binyuze mu buryo bwo gufatanya.'

Ibi byashimangiwe na Mustafa Shehu, Perezida wa WFEO aho yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane ko yitezweho kuzahuriramo impuguke ziturutse hirya no hino ku Isi maze hakabaho kuganira no kubonera ibisubizo ibibazo byugarije uru rwego rw'abenjeniyeri hifashishijwe ibitekerezo byabo.

Ati 'Iyi nama iratanga urubuga rukomeye ku bari muri uyu mwuga bavuye hirya no hino ku Isi aho bazaba basangizanya ubunararibonye, kurebera hamwe ikoranabuhanga rigezweho, no gukuza imikoranire izongerera imbaraga ubufatanye bwacu tugana mu Isi irimo iterambere rirambye izira ubusumbane.'

Iby'ingenzi bizaganirwaho

Abateguye iyi nama bavuze ko abazayitabira bazaganira ku Ntego z'Iterambere Rirambye (SDGs), harimo n'iyubakwa ry'imijyi ifite ikoranabuhanga kandi irengera ibidukikije, igenamigambi ry'imijyi, ibikorwaremezo bijyanye n'ingendo n'ubwikorezi, inyubako zubatse mu buryo butangiza ibidukikije, n'uburyo bwo gukumira no guhangana n'ibiza.

Harimo kandi ibisubizo byatangwa n'abenjeniyeri ku byerekeranye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, kumenya uburyo umuntu yakwitwara mu gihe ibayeho, uburyo bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere hifashishijwe ikoranabuhanga, ikoranabuhanga mu bijyanye n'ingufu zisubira no gukwirakwiza amashanyarazi n'amazi meza ku bo bitarageraho.

Iyi nama izibanda by'umwihariko ku buryo hatangwa uburezi bwubakiye ku Bumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi, n'Imibare (STEM) hagamijwe cyane cyane guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi mu mikorere y'abenjeniyeri ku Mugabane wacu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti yavuze ko GECO ije mu gihe hashize imyaka haterwa intambwe igaragara mu kuzamura imyumvire hagamijwe gutanga akazi kuri ba enjeniyeri bemewe kandi babifiteye ubushobozi ku isoko ry'u Rwanda.

Ku bwa Sabiti, gushyira imbaraga mu burezi bwubakiye ku Bumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n'Imibare, bizongera ubunyamwuga kandi bigire uruhare mu kuzamura imibereho myiza n'ubukungu mu gihugu.

Ibikorwa bizaba muri iyo Nama

Sabiti yahamagariye abafatanyabikorwa n'abazitabira iyi Nama, kuyigiramo uruhare batanga inkunga yabo mu byiciro bitandukanye kandi bakaniyandikisha ku bwinshi.

Kugeza ubu ibyiciro byo gutera inkunga bihari, birimo icy'Ibanze (Bronze) aho umuntu ashobora gutanga ibihumbi 20$, Icyisumbuye (Silver) aho umuntu atanga ibihumbi 30$ hakaba n'icyiciro cya gatatu cyiswe 'Gold' aho umuntu atanga ibihumbi 40 by'amadolari ya Amerika, ndetse hakaba n'icy'Ikirenga aho umuterankunga ashobora gutanga ibihumbi 50$.

Muri iyi nama, ibigo bitandukanye by'ubushakashatsi ndetse n'ibindi bigo birimo n'ibigitangira gukora, bizaboneramo amahirwe yo kugaragaza udushya, ikoranabuhanga n'imishinga bigezweho muri iki gihe.

Iyi nama izamara iminsi ine izaha amahirwe abitabiriye yo kumenya iterambere rigezweho muri uru rwego, ibahe amahirwe yo gushyira imbaraga mu bufatanye n'abandi, ndetse n'imikoranire na bo ku mishinga y'ahazaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti yavuze ko GECO ije mu gihe hashize imyaka haterwa intambwe igaragara mu kuzamura imyumvire hagamijwe gutanga akazi kuri ba enjeniyeri bemewe kandi babifiteye ubushobozi ku isoko ry'u Rwanda

Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugaga-rw-abenjeniyeri-mu-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)