Uruganda ruzakemura ikibazo cy'amazi muri Bwishyura na Rubengera rugeze kuri 65% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo iyi mirimo yatangijwe ku mugaragaro, biteganyijwe ko izarangira mu Ukuboza 2024.

Ni uruganda ruri kubakwa ku nkengero z'umugezi wa Musogoro, rukazatunganya amazi yawo akoherezwa mu bigega biri kubakwa kuri tumwe mu dusongero tw'imisozi yo muri yi mirenge, aho amazi azajya ava yoherezwa mu ngo z'abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar, avuga ko uru ruganda nirwuzura ruzakemura burundu ikibazo cy'amazi mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Ati 'Ni uruganda ruzajya rutanga meterokibe ibihumbi 13 ku munsi agakwirakwizwa mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura. Tuzashyiraho imiyoboro igera kilometero 125, hanubakwe ibigega 10 binini. Mu kwezi gutaha kwa Kanama, 9 muri byo bizaba bimaze kurangira kugira ngo hasigare gushyiramo amatiyo asigaye'.

Prof Omar avuga ko uyu munsi WASAC Group ifite amatiyo agera kuri kilometero 80.5 muri za kilometero 125.

Ati 'Twizera ko mu Ukuboza uyu mushinga uzaba umaze kurangira abaturage bo muri iriya mirenge bagatangira kubona amazi. Uyu mushinga twawukoze duteganya ko kugeza mu 2035 Karongi nta kibazo cy'amazi izaba ifite.'

Abaturage b'i Karongi bavuga ko uyu mushinga nurangira uzababera igisubizo kuko bagihura n'ikibazo cy'ibura ry'amazi riterwa n'isaranganya ry'amazi ava mu ruganda ruto rwa Nyabahanga n'amazi ava mu masoko yo muri Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda rwa Rubengera izarangira itwaye miliyari zisaga 13 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi rwa Rubengera igeze kuri 65%



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-ruzakemura-ikibazo-cy-amazi-mu-mirenge-ya-rwishyura-na-rubengera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)