Azaba ayoboye itsinda ry'abantu 55 bavuye mu bihugu binyamuryango bya EAC n'abavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva yavuze ko uyu muryango wizera ko indorerezi zigira umumaro munini mu gufasha ko amatora agenda neza mu bihugu binyamuryango.
Yavuze ko ari yo mpamvu mu byo washyiriweho harimo no kohereza itsinda ry'indorerezi mu matora aba ari kuba mu bihugu binyamuryango uko ari umunani.
Ati 'Niyo mpamvu nshimishijwe no kubwira Abanyarwanda ko nk'uko mbyemererwa n'amategeko nohereje David Maranga wahoze ayobora Urukiko rw'Ikirenga rwa Kenya kuyobora ubutumwa bwa EAC bwo kureberera uko amatora yo mu Rwanda azaba ari gukorwa.'
Maranga uyoboye ubu butumwa buzageza ku wa 18 Nyakanga 2024, yavuze ko bamaze kugera mu Rwanda, atangaza ko raporo y'ibyo babonye bazayishyira hanze ku wa 17 Nyakanga 2024.
Ati 'Abagize itsinda riri mu butumwa bwa EAC bujyanye no kureberera uko amatora azagenda bageze i Kigali ku wa 08 Nyakanga 2024. Amatora anyuze mu mucyo no mu mahoro ntabwo azaba ari intsinzi ku Rwanda gusa ahubwo ni n'iya EAC yose.'
Izi ndorerezi za EAC zakozwemo amatsinda 14 azajya mu bice bitandukanye by'igihugu, aho zizaba zireba uburyo amatora yateguwe ndetse n'uruhare rw'abafatanyabikorwa batandukanye muri yo.
Maraga yavuze ko kandi iryo tsinda azaba ayoboye rizaba rireba uburyo iyo mitegurire n'imigendekere y'amatora bihuza n'amategeko agenga amatora yaba mpuzamahanga, ay'akarere n'igihugu muri rusange, n'ibindi bijyanye n'amasezerano ya EAC.
Ku wa 12 Nyakanga 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 ziturutse hirya no hino.
Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n'abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.