Uwari urwaye bwaki yahindutse rwiyemezamirimo: Ubuhamya bwa Mukandayisenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu buhamya yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, ubwo hamamazwaga abakandida depite b'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.

Mukandayisenga ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yari afite ibiro 45 kandi ari umugore. Icyo gihe ngo yagaragaraga mu mirire mibi kimwe n'umwana we yari yaribarutse.

Ubuyobozi bwiza buyobowe na FPR-Inkotanyi ngo bwarabibonye bumufasha kuyivamo neza.

Ati 'Ubuyobozi bwiza bwarabirebye bumpa inka ikamwa ntangira kunywa amata njye n'abana banjye, twese twari mu mirire mibi ariko aho tuboneye inka tukanigishwa gutegura indyo yuzuye twayivuyemo njye ndazamuka mva ku biro 45 ngira ibiro 88. Ndashimira rero ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame bwankuye mu mirire mibi.'

Mukandayisenga yakomeje avuga ko bitarangiriye aho kuko ya nka yabahaye ifumbire batangira guhinga bareza, ava ku guhingira 700 Frw mu baturanyi ahubwo nawe atangira kweza neza abikesha ifumbire yakuye kuri ya nka ndetse n'ubundi bujyanama yahawe n'ubuyobozi.

Ati 'Ubu ndi umugore ukoresha abandi aho nahingiraga 700 Frw nanjye ubu nsigaye mpingisha abakozi batanu bahoraho buri umwe aba ahembwa 1500 Frw ku munsi byaba ari mu bihe byiza nkanakoresha abakozi icumi byose nkaba mbikesha imiyoborere myiza yatumye mbona inka ikamwa, impa amata, ifumbire nanabasha gukirigita ku ifaranga nakuraga mu mata.'

Mukandayisenga yavuze ko kuri ubu ajya mu bandi bagore yizihiwe, yemye kandi yifitiye icyizere mu gihe mbere yatinyaga kujya mu bandi kuko nta mwenda yagiraga usa neza ahubwo yahoranaga ibibazo no kwitinya kubera ubukene.

Ati 'Ikindi nishimira ni uko twegerejwe ubuyobozi, ubu uragira ikibazo buri muyobozi wese akabimenya, akakuba hafi ku buryo tumeze neza kubera imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame wacu.'

Yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n'Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kugirira icyizere uyu muryango kugira ngo buri wese agerweho n'iterambere. Yavuze ko inzira y'ubukire yatangiye atenda kuyireka ahubwo yifuza gufasha abandi baturage bakiri inyuma nk'aho yahoze kugira ngo nabo bagere ku iterambere.

Akanyamuneza ni kose kuri Mukandayisenga wahoranye ibilo 45 kubera imirire mibi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwari-urwaye-bwaki-yahindutse-rwiyemezamirimo-ubuhamya-bwa-mukandayisenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)