Uwera ushaka kuba Umudepite yifuza impinduka muri politike yo guteza imbere umugore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwera agaragaza ko naramuka atowe azashyira imbaraga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, gutoza abakiri bato kwikorera bakiteza imbere, iterambere rirambye himakazwa umuco wo gukorera hamwe ndetse no guharanira iterambere ry'umugore nk'umusingi w'iterambere ry'igihugu.

Ati 'Nakoze ubushakashatsi mbona iyo umugore yateye imbere mu ngeri zose z'ubuzima bituma igihugu na cyo gitera imbere ndetse kikagira amahoro. Umugore utinyutse akabasha kubaka umuryango atanga uburere bwiza, abana akabafasha mu mikurire y'ibitekerezo, kandi ntiyatera imbere akimbirana n'umugabo.'

Yongeyeho ati 'Iyo uteje imbere umugore uba uteje imbere igihugu cyawe kuko umugore ufite amahoro atanga ubuzima ku muryango, ubwo buzima buba bwubatse ejo hazaza h'igihugu.'

Uwera yagaragaje ko kubaka umuryango ushoboye ari umusingi ukomeye w'iterambere ry'igihugu kuko ari wo cyubakiyeho iterambere ry'ahazaza.

Yahamije ko iterambere ry'umuryango rituma abato bakurana indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda, bikagabanya abana bata ishuri, abajyanwa mu bigo ngororamuco n'abishora mu biyobyabwenge.

Uyu mugore ufite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu birebana n'iterambere rirambye asanga harakozwe byinshi mu kuzamura ubushobozi bw'umugore haba mu miyoborere n'ishoramari ariko ngo hari ahagikeneye kongerwa ingufu.

Ati 'Dukurikije aho tuvuye kure kure, aho tugeze ni heza. Twasubijwe agaciro kubera ko uyu munsi nanjye ndatinyuka nkiyamamaza. [...] Icyo tuzakora ni ukurushaho kunononsora uburyo bufatika butuma umugore wujuje ibisabwa ateza imbere iki gihugu cyacu.'

Yasabye abagore kurangwa n'indangagaciro nzima, n'ibitekerezo byiza bigamije iterambere ry'igihugu.

Uwera ari mu bakandida depite bari kwiyamamariza mu Mujyi wa Kigali. Asanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, n'Umujyanama muri Njyanama y'uwo Murenge.

Uwera uri guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda arajwe ishinga no guteza imbere umugore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwera-ushaka-kuba-umudepite-yifuza-impinduka-muri-politike-yo-guteza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)