Uwicyeza Pamella, Kayibanda Aurore na Christo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 22 Nyakanga 2024  nk'uko bitagenywa n'ingengabihe ya Komisiyo y'Amatora nibwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza bikazashyirwaho akadomo ku wa 13 Nyakanga 2024.

Mu gihe amatora ateganijwe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze na 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu.

Mu gihe habura iminsi 8 amatora akaba, Perezida Kagame yagiye kwiyamamariza mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, bamwe mu byamamare bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe.

Bagarutse ku mpamvu ari we bahisemo gushyigikira.

 Uwicyeza Pamella rwiyemezamirimo mu mideli wamamaye mu marushanwa y'ubwiza ya 2019 akanaba umugore w'icyamamare mu muziki The Ben, yumvikanye agira ati'Twe nk'urubyiruko yatugejeje ku bintu byinshi tutabona uko dusobanura. Tuzahure ku itariki 15 Nyakanga.'

Uwicyeza Pamella yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza bya FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare

Ku rundi ruhande Miss Rwanda 2012, Kayibanda Aurore na we yagize ati'Paul Kagame, hari byinshi yagejeje ku banyarwanda. Icya mbere, yaduhaye igihugu kuko Abanyarwanda benshi bari mu buhunzi kandi batabyishimiye. Ni umubyeyi w'igihugu.'

Ku ruhande rwa Christopher Muneza unaheruka gukora indirimbo yise 'Nzakomeza Ntsinde' ivuga ibigwi bya Perezida Kagame, yavuze akamuri ku mutima, ati'Nk'umuhanzi yatugejeje kuri byinshi, twirirwa tuzenguruka Isi, twateye imbere, tuva mu bukene dusigaye dufasha n'abandi.'

Aurore Kayibanda yibukije ko abanyarwanda bongeye kugira igihugu kubera  Kagame mu gihe benshi bari barabaye impunzi Ibikorwa byo kwiyamamaza ku muryango FPR-Inkotanyi byakomereje i Nyagatare

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144719/uwicyeza-pamella-kayibanda-aurore-na-christopher-bavuze-impamvu-bashyigikiye-perezida-kaga-144719.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)