Umutoza wa APR Handball Club, Bagirishya Anaclet yavuze ko k'umunsi w'ejo biteguye gutsinda Police bakegukana igikombe kuko uyu munsi byari bimeze nk'aho ntacyo bakiniraga.
Ni nyuma yo gutsindwa na Police HC ibitego 34-27 mu mukino wa kabiri wa Playoffs yashoboraga gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona.
Umukino wa mbere bateye Police mpaga kubera kwikura mu kibuga batishimiye imisifurire.
Uyu munsi ni bwo hakinwe umukino wa kabiri wa kamarampaka (Playoffs) aho APR yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe gusa siko byagenze.
Wari umukino utoroshye aho APR yagowe bikomeye kuko yatakaje abakinnyi babiri Nshumbusho yahawe ikarita itukura ni mu gihe na kapiteni wa yo Niyonkuru Shaffy yavuye mu mukino kubera kuva amaraso mu mazuru.
Igice cya mbere cyarangiye APR itsinzwe ibitego 16-13 ni mu gihe umukino warangiye ari ibitego 34-27 bya APR HC.
Nyuma y'uyu mukino umutoza wa APR, Bagirishya Anaclet utishimiye imisifurire, yavuze ko biteguye gutwara igikombe ejo kuko uyu munsi bakinnye ari nk'aho ntacyo bakiniraga.
Ati "Biratangaje ko twakinnye igikombe kitari aha kandi cyakagombye kuba gihari, ejo rero twebwe igikombe nikiba gihari, giteretse hariya tuzakina kuko uyu munsi nta kintu twakiniraga kandi ari k'umukino twashoboraga gutsinda tugatwara igikombe, ubu iyo dutsinda byari kugenda bite? Impamvu batakizanye ngo kibe kiri aha byateguwe tujye tuvugisha ukuri."
Gusa amakuru ISIMBI yamenye nubwo igikombe kitari ku meza ariko cyari gihari ndetse n'imidari iyo APR itsinda cyari guhita kizanwa.
Ejo saa 15h30' kuri Kigali Pelé ni bwo hazakinwa umukino wa 3 wa Playoffs aho ikipe izatsinda izahita yegukana igikombe.