Vava Dorimbogo yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yitabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi.

Inkuru y'incamugogo y'urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Ni inkuru yatunguye benshi bamwe batangira kuvuga ko ari ibihuha gusa byaje kumenyekana ko Vava Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru avuga ko Dorimbogo yari yararwaye mu minsi yashize, ataha iwabo mu cyaro i Rubogora ajya kwivuza gusa indwara ikomeza kuyoberana byemezwa ko agomba guca mu cyuma ngo asuzumwe barebe indwara yaba arwaye.

Bivugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, Dorimbogo yaciye mucyuma gusa nyuma y'aho yaje kwitaba Imana. Nta byinshi biramenyekana ku ndwara yari arwaye.

Dorimbogo yitabye Imana

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/vava-dorimbogo-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)