Vava 'Dore Imbogo' Yapfuye | Amakuru ababaje atugezeho nonaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiransengiyumva Valentine, uzwi ku izina rya Vava cyangwa 'Dore Imbogo,' yitabye Imana nyuma y'uburwayi bukomeye yari amaranye iminsi, aho bamwe bamutabarizaga ariko bikaba iby'ubusa.

Dore Imbogo yabaye icyamamare kubera indirimbo ze zasetsaga abantu ndetse n'ibiganiro yagiye agirana na radiyo zitandukanye mu Rwanda. Gusa, ibihe byaje kugenda nabi nyuma y'aho yahuye n'uburiganya n'ubuhemu bikamuviramo guhitamo gusubira iwabo mu cyaro.

Ubwo yari i Kigali, Vava yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera indirimbo ye yise 'Dore Imbogo,' ndetse yakomeje kugirana ibiganiro n'abanyamakuru ndetse agafashwa n'abantu batandukanye harimo na Bruce Melodie wamuhaye inkunga y'ibikoresho byo kwidodera ndetse n'ikibwana cy'ingurube. Nyamara, amafaranga yose Vava yabonaga yafatwaga na nyirabuja Laila, bikamuviramo gufata umwanzuro wo gusubira iwabo i Nyamasheke kubera kumva arambiwe ubuzima bwa Kigali n'ubuhemu yakorerwaga.

Nyuma yo gusubira iwabo, Vava yaje kwitabira ibikorwa byo kwiga no gushaka amahugurwa, ahanini mu bijyanye no kwidodera ndetse no korora ingurube, mu rwego rwo gukomeza gushakisha imibereho. Ibi byose byerekana urugendo rwe rw'ubuzima rwari rufite impinduka nyinshi, ndetse no gushaka guhangana n'ibibazo by'ubuzima byamusunikiye gufata icyemezo cyo gusubira mu cyaro. Ni inkuru nyinshi zagiye zivugwa ariko ntizivbugweho rumwe cyane cyane nk'ibitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda nka Kigali Today, IMIRASIRE, n'ibindi​.

Ibi byerekanwa mu nkuru zitandukanye zagiye zitambuka mu bitangazamakuru, aho abantu benshi bakomeje kwibaza niba azagaruka cyangwa niba impano ye izongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nk'uko byari bimenyerewe.

Inkuru dukesha umuhanzi nawe umaze kumenyekana hano mu Rwanda witwa Karabo k'Imana muri uyu mugoroba atwemereye koko ko inkuru ibika uyu Muhanzi wamamaye cyane nka Dore Imbogo koko yitabye Imana, bikaba binavugwa ko mu burwayi bwe hagiye haboneka abantu benshi bamutabariza ariko ugasanga inkunga ntizimugeraho bikaba birangiye yitabye Imana.

Icyo navuga iyi nkuru yacu ya Kasuku Media izakomeza tubacukumburire uko bimeze icyo tugusaba ni ugushyira igitekerezo ahabugenew cyangwa ukatwandikira kuri telefone ngendanwa 0788808002 nawe ukatubwira uko wagiye ubyumva.
Iyi nkuru irakomeza…

The post Vava 'Dore Imbogo' Yapfuye | Amakuru ababaje atugezeho nonaha appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/vava-dore-imbogo-yapfuye-amakuru-ababaje-atugezeho-nonaha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)