Wabohoye u Rwanda, ruranda: Nyakubahwa Kagame... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

INTASHYO

Mucunguzi w'u Rwanda, mwene Kanyarwanda, munyemerere mbaramutse, mu izina ry'ababakunda. Nizeye ko mususurutse, kandi mudahangayitse kuko ibyo twabazanyemo tudateze kubibatamo.

Ganza imyaka ngize ni yo narwo rumawe ruvuye mu makuba yateye bamwe kuyoba, bagatatira igihango, bagasenya umuryango, bakica abavandimwe, Igihugu cyabuze ubumwe. Ganza igihe maze ndiho ni cyo n'u Rwanda rumazeho murutabaye murugobotse, murusukuye murutatse.

Imyaka ishize mvutse ni yo rumaze ruhindutse, amahoro ruyayobotse, ubumwe rubwimitse, mutubohoye, mutuyoboye, dufatanyije tunatuje, none mutugejeje ku ntera ishimishije.

INTANGIRIRO YO GUTABARWA

Muri mirongo icyenda (1990), urwo mukunda u Rwanda rwabavanye muri Amerika muturwanira ishyaka. Mwinjira ishyamba muvugurura ingamba, muyobora urugamba, ntitwaguma guhomba.

Tariki 4 Nyakanga (1994) mutungura amahanga mubohora urwa Gihanga, ababisha barahunga. Muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mufungura za Ambasade, u Rwanda ruranda, muguma kururinda.

INKOMOKO Y'URUKUNDO N'ICYIZERE

Rumuri rw' ubuzima, twahawe na Rurema, mwatuvanye ahabi twari, mutugeza aheza turi. Urukundo twaberetse, munyemerere mbibutse aho rwakomotse, na bimwe mu biruhatse.

Mu majyepfo mwavukiye, nubwo mutahakuriye ntabwo mwahibagiwe, niyo mpamvu bizihiwe. Abatoya n'abakuru, abakobwa n'abahungu bo mu majyaruguru mwabamaze irungu. Icyateraga ubwoba ab' iburengerazuba, ntikigiteye impagarara, bararyama bagasinzira.

Abataragiraga aho baba mu burasirazuba, mwaje kubagabira, barahinga bakorora. I Kigali mu murwa, abahoraga bavirwa, baje kubakirwa, baba mu miturirwa.

ISURA NSHYA Y'U RWANDA

Murukiza umwanda, mutumara agahinda, mwirukana amoko, maze duhuza amaboko. Mucyura abari ishyanga, bataha nta gihunga, mwakira n'abanyamahanga bahunga badusanga.

Abitwikiraga ijoro bakatubuza amahoro, mwabahaye isomo mubashyiraho akadomo. Mushyigikira Gacaca imanza nyinshi irazica, muca umuco wo kudahana, mudutoza kubabarirana.

Mwicara mu rugwiro muhuza urugwiro, muba intwararumuri mutubera urumuri. U Rwanda muruha isura ikurura abarusura, bakarara bagasubira, ababishaka bakanatura.

IMIBEREHO MYIZA

Mushyigikira umufasha atwitaho aradufasha abakuru n' abato, aduterera urubuto, ruravomerwa rurera, ruraturera turakura, rusoromerwa ingeri zose mu gihugu hose. Mutwubaka amashuri, mutuvana mu tururi, mutwereka ubutwari bw'abari n'abategarugori.

Mutwubakira imihanda, u Rwanda rugira inganda. Mushyigikira umuganda no kwigira nk' u Rwanda. Mutworohereza kuvurwa, muragaba turakamirwa, munaduha amazi meza n'amashanyarazi.

Mudufasha gucuruza, amafaranga turayinjiza, mudutoza indyo nziza, abana bakura neza. Mwagaruye itorero, ababyiruka mubaha indero, bigishwa indangagaciro ngo babe ingirakamaro. Mwashyigikiye imikino, muteza imbere impano, muzahura umubano hirya no hino.

ISENGESHO

Mubyeyi dukunda, mwadukuye mu gahinda muzahura u Rwanda, rurasubira ruranda. Munyemerere mbasabire 'Ubuzima bwanyu ni bukomere', maze twongere tubatore, mwongere mutuyobore.

Mutujye imbere tubakurikire, duhige tunahigure nibucya dusubire, dukomeze dutere imbere. Duhinge tunatere tubagare tunuhire tweze dusarure, twicare dusangire.

ISEZERANO

Ntandaro y'Amahoro, imvugo yanyu ni yo ngiro, mwihesha agaciro mukatubera urugero. Iyi ntsinzi tubyina n'aho igihugu kigana, ni mwebwe tubikesha na Rurema tubakesha.

Natwe uko tungana, kurya mwabonye tubyina, twiteguye kubafasha, tukagera ku bishya. Urukundo mudukunda ni rwo natwe tubakunda.


Umwanditsi: Ganza K. Bertin



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144763/wabohoye-u-rwanda-ruranda-nyakubahwa-kagame-mukomeze-murame-dutarame-twishime-144763.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)