Uyu mugore ni umwe mu bashyigikiye Kandida-Perezida, Paul Kagame bateraniye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, ahasorezwa ibikorwa byo kwiyamamaza kwe. Ni nyuma yo kugera mu turere dutandukanye tw'igihugu, abaturage bamugaragariza ko biteguye kumutora ijana ku ijana.
Icyimpaye Rosette yavuze ko yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR 'kubera ko FPR imba mu maraso'. Yavuze ko akunda Paul Kagame kubera ko yahaye umugore ijambo kandi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mubyeyi yavuze ko hejuru y'ibi, binyuze muri Politike nziza, Paul Kagame yakuye abagore mu gikari.
Yavuze ko atari ubwa mbere yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame 'kuko namwamamaje mu gihugu hose, uturere 30 naraturangije, nabaga mfite akaradiyo karimo indirimbo za FPR'.
Icyimpaye yavuze ko nk'intore yishatsemo ubushobozi yakoresheje mu rugendo rwo gushyigikira Kagame Paul 'kubera ko yadukuye habi'. Ati "Watoye Kagame Paul ubura iki? Tora Kagame Paul nanjye mutore, niwe ducyesha byose."
Yavuze ko guseruka yambaye ikanzu y'abageni byatewe n'uko 'uyu ari wo munsi wa nyuma wo kwamamaza Kagame Paul. Yumvikanishije ko 'nasezeranye na FPR kuzatandukanwa n'urupfu'. Ati "Ni uko rero naje nambariye FPR-Inkotanyi."
Ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko FPR Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda.
Ati 'FPR yaharaniye ukuri kw'Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n'abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk'aho ari impunzi kandi bari iwabo.Â
Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y'abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk'Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.'
Icyimpaye Rosette yaserutse yambaye ikanzu y'ubukwe, ndetse afite icyapa kiriho gahunda y'amatora yo ku wa 15 Nyakanga 2024, handitseho amagambo agira ati 'Rubavu turagukunda'