Warren Kamanzi wifuzwa na AS Roma yavuze ku kuba yakinira Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Toulouse FC yo mu Bufaransa, Warren Kamanzi yavuze ko kuba yakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda biri mu bintu atakereza.

Warren Håkon Christofer Kamanzi ukina ku ruhande rw'iburyo yugarira ni umwe mu bakinnyi Amavubi ahanze amaso ko yakwemera gukinira u Rwanda.

Uyu myugariro w'imyaka 24 wavukiye Norway ku mubyeyi umwe w'Umunyarwanda, ategereje ko Norway yamutekerezaho kuba yayikinira itabikora akaba yabona kuza mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Adresseavisen cyo muri Norway mu ntangiriro z'uku kwezi, Warren Kamanzi yavuze ko ategereje ko Norway yamugirira icyizere ariko n'u Rwanda akirutekerezaho.

Ati "ndacyafite amahirwe yo kuba nakwemera gukinira u Rwanda. Gusa Norway ni yo mahitamo ya mbere ibaye impamagaye."

Muri 2022 yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda ariko yanga kwitabira ubutumire mu gihe yari afite icyizere ko Norway izamuhamagara ariko bisa n'aho icyizere cyaraje amasinde.

Uyu mukinnyi akaba ari ku rutonde rw'abakinnyi AS Roma yo mu Butaliyani yifuza kuba yakongera mu ikipe aho we na Marc Pubill ukinira Almeria muri Spain bagomba gukuramo umwe.

Warren Kamanzi yemeje ko gukinira Amavubi bishoboka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/warren-kamanzi-wifuzwa-na-as-roma-yavuze-ku-kuba-yakinira-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)