WASAC yavuze ku muti w'ibura ry'amazi mu mpeshyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe abaturage bataka ibura ry'amazi cyane cyane muri iki gihe cy'impeshyi, nubwo kandi hari abadakunze kuyabura. Icyakora imibare yerekana ko 45% by'amazi yatunganijwe yangirika ataragera ku baturage.

Muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yo mu 2022 yerekanye inganda zigera kuri 25 zitunganya amazi mu Rwanda, izigeze kuri 11 zitunganya atageze kuri 75% by'ubushobozi bwazo, hakiyongeraho ko nayamaze gutunganywa, 45% yangirika ataragera ku baturage.

Abaturage bavuga ko kubona amazi mu mpeshyi bibagora cyane ugasanga bagana ibishanga kugira ngo babone amazi nubwo aba atujuje ubuziranenge.

Ku rundi ruhande iki kibazo hari abagihimbyemo ubucuruzi aho bavoma amazi ku giciro gisanzwe, bakayagurisha bayakubye inshuro zirenga 20.

Umuyobozi wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko impeshyi ikunze kugira umwihariko w'ibura ry'amazi.

Yagize ati 'Mu gihe cy'impeshyi abaturage bakenera amazi menshi ugasanga natwe ntidushoboye kuyabaha uko bikwiye, kubera ko bayakenera mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi nta mvura ihari."

Yakomeje avuga ko nubwo iki kibazo cyabaye nk'icyamenyerewe mu mpeshyi, basanze uburyo burambye bwo kugikemura buzaturuka ku kwagura imiyoboro y'amazi no gusoza iyubakwa ry'inganda zayo mu gihugu hose.

Munyaneza yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hihutishwe imishinga ihari yo gutunganya amazi hirya no hino mu gihugu.

Hateganywa kandi gushyiraho n'ibigega by'amazi azajya abafasha mu gihe cy'impeshyi ku buryo kuyageza ku baturage bizajya byoroha.

Umuyobozi wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hihutishwe imishinga ihari yo gutunganya amazi hirya no hino mu gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-yavuze-ku-muti-w-ibura-ry-amazi-mu-mpeshyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)