'Umwanzuro wo guhindura stade ntiwadutunguye'-Jean Fidele Uwayezu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

President wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko , impamvu Rayon Day itazabera muri Stade Amahoro zumvikana , kandi ari impamvu Rayon Sports yubaha, avuga ko nta kibazo bazakinira kuri stade yabonetse.

Kuwa gatandatu taliki 27 Nyakanga , nibwo Rayon Sports yamenyeshejwe, ko Rayon Day itakibereye kuri Stade Amahoro, kubera igikorwa cyo kurahira kwa President wa Repubulika kizahabera , iyi nkuru yaciye ururondogoro mu bakunzi ba Rayon Sports, n'aba mucyeba bose bashakisha impamvu yatumye iyi stade itaboneka, ku cyumweru taliki ya 28 Nyakanga president wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yaganiriye n'abamwe mu bafana biyi kipe , ashyira umucyo kuri iki kibazo .

Jean Fidel yavuze ko impamvu bahawe zumvikanaga , agira ati ' Hari igikorwa kiruta ikindi , ntabwo byashobotse ko dukinira muri stade Amahoro, twari twayemerewe ariko haza impamvu zindi zumvikana , ntako twari kubigenza, ni impamvu twubaha kandi zifatika, ntabwo twari gusubika uwo munsi, kuko byari kutugora na shampiyona igiye gutangira '.

Ibi birori byashyizwe kuri Kigali Pele stadium bizabanziriwa n'umukino wa gicuti Rayon Sports ifitanye na Muhazi United kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga.

Peter UWIRINGIYIMANA



Source : https://flash.rw/2024/07/30/umwanzuro-wo-guhindura-stade-ntiwadutunguye-jean-fidele-uwayezu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)