Yabaye mu nzu yibyondo none yamutuje mu ya M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu bagabo bigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize mu rugendo rwa Cinema-Uburyo imikinire ye yisanisha n'abasirikare bituma hari umubare munini utamukuraho ijisho, ahubwo bahora bategereje ko hari ibihangano bishya ashyira hanze.

Killaman yagize uruhare mu gutuma hari amazina y'abarimo Dr Nsabi amenyekana muri iki gihe, utibagiwe abarimo Nyambo Jessica n'abandi. Anakunze kugaragara cyane atembagaza abantu mu ruhererekane rw'ibitaramo bya Gen-Z Comedy.

Yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, yagaragaje ko amafoto y'inzu y'ibyondo umugore we yabagamo mu gihugu cya Uganda, ndetse n'inzu batuyemo muri iki gihe mu Murenge wa Kigali ifite agaciro k'arenga Miliyoni 150 Frw, agaragaza ko 'ntakure Imana itakura umuntu'

Umugore we yabaye igihe kinini muri Uganda kugeza mu 2019 ubwo yagarukaga mu Rwanda, batari kumwe mu rugendo rwo gushakisha ubuzima. Yabaga muri iriya nzu ari wenyine, ndetse mu myaka yose yahabaye nta munsi n'umwe yigeze arya kabiri ku munsi.

Killaman yavuze ko muri iriya myaka yose atigeze ajya gusura umugore we kubera 'kubura itike yari kumugeza muri Uganda'. Ati 'Yarinze isezerano twahanye ry'uko aje kubaka ataje gushaka nanjye nubahiriza isezerano namuhaye ry'uko nzamuhesha ishema, nzamukundwakaza kandi nzamubera umugabo w'ukuri.'

Killam yagaragaje ko umugore wabaga mu inzu y'ibyondo ubu yamutuje mu nzu y'arenga Miliyoni 150 Frw. Yabaze iyi nkuru kubera ko hari inshuti ye y'umugabo wanzwe n'umugore amubwira ko mu gihe bamaranye ntacyo yigeze amugezaho, bityo ahisemo kuzinga utwe agasubira iwabo.

Ati 'Impamvu mbivuze n'uko hari umugore wakatiye inshuti yanjye ngo n'imbwa ntacyo yazamugezaho ariko yibeshye cyane kandi azicyuza kuko guhera ubu Imana imfashe inshoboze mubonere igishoro gusa nibinanira ndamuha akazi kandi keza hanyuma wowe uzicuza bitanatinze.'

Killaman yasabye abana gukundana ntaburyarya, kubahaka, kwizerana, guterana ingabo mu bitugu, kwibutsana ko bakundana, gukunda imiryango yombi, kudahishanya n'ibindi.

 

Killaman amaze iminsi anagaragaje imodoka y'arenga Miliyoni 35 Frw agendamo

 

Killaman yagaragaje inzu y'ibyondo umugore we Umuhoza yabagamo muri Uganda


Killaman yavuze ko atigeze ashobora kujya gusura umugore we muri Uganda kubera kubura itike


Killaman yagaragaje inzu y'arenga Miliyoni 150 Frw asigaye atuyemo muri iki gihe


Killaman yavuze ko yabaye iyi nkuru kubera inshuti ye y'umugabo yatandukanye n'umugore we wamucyuriraga ko ntacyo yamugejejeho


Killaman aherutse gukora ubukwe n'umugore we Umuhoza bwatwaye arenga Miliyoni 60 Frw


 

Iyi nzu Killaman n'umugore we Umuhoza basigaye batuyemo irimo ibikoresho byose 

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME YA KILLAMAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144916/yabaye-mu-nzu-yibyondo-none-yamutuje-mu-ya-miliyoni-150-frw-inkuru-yubuzima-busharira-bwa--144916.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)