Yagize uruhare ku ndirimbo ye! The Ben yashim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabibwiye Senderi nyuma y'uko ataramiye ibihumbi 45 bari bakoraniye muri Sitade Amahoro mu muhango wo kwizihiza Kwibohora wabaye ku nshuro ya 30, wabaye ku wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024. Ni umuhango witabiriwe n'abantu banyuranye cyane cyane urubyiruko.

Senderi niwe muhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade Amahoro, kuri we ni amateka adasanzwe azakomeza gusangiza abakunzi be ibihe n'ibihe. Ariko kandi hari abandi bahanzi baririmbye barimo Butera Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano n'abandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yavuze ko The Ben yamushimiye kuba arambye mu muziki mu gihe hari abandi batangiranye babivuyemo.

The Ben yabwiye Senderi ati 'Ndagushimira uburyo uri ikitegererezo cyo kudacika intege mu muziki Nyarwanda, ati nishimiye uyu munsi mu myaka irenga 20 kuba tugiye guhurira muri Sitade Amahoro uri Senderi wawundi nzi cyera.'

Yavuze ko yajyaga ahurira na The Ben muri Studio 'One way Production'.  Ati 'Bwa mbere na mbere The Ben twahuriraga muri studio ya 'One Way Production' aho nakoreraga indirimbo zanjye, ariko hari cyera cyane akajya ansanga mu muziki, akajya angira inama, kandi yari akiri muto, nyamara akanyereka uko ibintu byakorwa.'

Yavuze ko nko ku ndirimbo 'Jealous' The Ben yamugiriye inama y'uko hari ibyahinduka muri iyi ndirimbo, ndetse ni nako byagenze ku ndirimbo 'Cash'.

Senderi avuga ko nawe yishimira impano ya The Ben, kandi anyuzwe n'ubushuti bombi bafitanye. Ati 'Nanjye ndamushimira ko ari umuhanzi w'ikitegererezo ufite ubudasa, urubyiruko n'abakuru n'abakunda umuziki Nyarwanda bareberaho.'

Yavuze ko ashingiye ku miterere ya The Ben, yiyemeje gutangira guterura ibyuma nkawe 'ku buryo uyu mwaka uzasoza mfite 'fresheur' nk'ize'. Ati 'Ndashimira uburyo abafana banyakiriye muri Sitade Amahoro mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30.' Â 

Ni amateka!

Senderi yavuze ko gutamira muri Sitade Amahoro byatumye asigarana ishusho idasanzwe cyane cyane mu bijyanye no kumenya aho guhagarara, kugeza ubwo buri umufana wese aba yitegereza neza umuhanzi. Yavuze ko Sitade Amahoro ari nini cyane 'bityo ntibyakorohera buri wese kuyiririmbiramo atari inararibonye'.

Uyu muhanzi yataramiye inshuro nyinshi muri iyi sitade mbere y'uko ivugururwa, cyane cyane mu bikorwa bijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

Avuga ko yabaye umuhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade Amahoro kubera ubuyobozi bwiza. Ati 'Icya mbere ni ugushimira abayobozi bacu bampaye ayo mahirwe yo kuririmbiramo, nkanashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uburyo tumwigiraho kudacika intege, kandi impanuro ageze ku Banyarwanda buri wese zimugeraho. Buri gihe mpora mfatira urugero rwo guhatana, kuko amahirwe ahora mu biganza byacu, ikiba gisigaye ni ukuyakoresha.'

The Ben yashimye Senderi ku bwo kudacika intege mu muziki mu myaka irenga 20 atangiye kuwukora
Senderi yahishuye ko The Ben yagize uruhare ku ndirimbo ye yise 'Jealous' yamamaye mu buryo bukomeye
Senderi Hit yabaye umuhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade Amahoro binyuze mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30

Senderi Hit yashimye The Ben ku bw'ubushuti bubatse bw'igihe kirekire 

Ni amateka- Senderi avuga kuba yataramiye ibihumbi by'abantu muri Sitade Amahoro

Senderi yamamaye cyane mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu






KANDA HANO UREBE WUMVE INDIRIMBO 'TWARIBOHOYE' YA SENDERI HIT

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144701/yagize-uruhare-ku-ndirimbo-ye-the-ben-yashimye-senderi-hit-wanze-kurekura-amafoto-144701.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)