'Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro'-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bisanzwe mu gihe cy'amatora mu Rwanda, usanga ba mpatsibihugu bajiginywa, ahanini bababajwe n'uko nta maraso ameneka nk'uko bigenda ahandi mu bihe nk'ibi.

Ba Barajiginywa babura icyo batuka inka bati' dore icyo gicebe cyayo'. Amahitamo y'Abanyarwanda bakayasiga icyasha, ngo kuko batumva ukuntu Perezida Kagame atorwa ku majwi hafi 100%!

Ariko se, uretse ishyari n'urwango bafitiye Abanyarwanda na Perezida wabo, ubundi abo' barimu ba demokarasi' bifuza ko uwatowe atagomba kurenza amajwi angahe?

Umwe mu bongeye kubura ibitotsi kubera itorwa rya Perezida Kagame, ni Umunyamerika Kenneth Roth wigeze kuyobora 'Human Rights Watch', igikoresho cyo kurya ruswa no gutoteza 'insina ngufi', kurusha uko ari umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, nk'uko ubyiyita.

Kuri 'ntamunoza' Kenneth Roth, ngo amajwi 99.18 Perezida Kagame yegukanye, ni ikimenyetso cy'uko nta demokarasi iba mu Rwanda! Ntitwiriwe tubaza Kenneth Roth niba demokarasi ari ukurasa umukandida, nk'uko iwabo muri Amerika baherutse kurasa Donald Trump ubwo yiyamamarizaga muri Leta ya Pennsylvania, ku bw'amahirwe Imana igakinga ukuboko.

Umusaza Tito Rutaremara uzi neza politiki zo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi(Amerika n'Uburayi), ntiyihanganiye amahomvu ya Kenneth Roth n'abandi batekereza nkawe. Abinyujije ku rubuga rwe rwa'X, Muzehe Rutaremara yagarutse ku nenge zikabije ziba mu byo abanyaburayi n'Amerika bita demokarasi, abasaba kubyigumanira, kuko birimo byinshi bibi cyane tutifuza iwacu.

Tuvuze muri make ibikubiye mu butumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara, yagaragaje ko mu Burayi n'Amerika abaturage batitabira amatora, kuko abiyamamaza bababeshya imishinga myinshi ariko itazigera ishyirwa mu bikorwa. Ibyo bituma abaturage bumva gutora abanyabinyoma ari uguta igihe, amatora akitabirwa ku kigereranyo gito cyane, kandi nabwo abajya gutora babanje guhabwa ruswa. Nguko uko nko muri Amerika udashobora gupfa kuba umutegetsi wo hejuru udakomoka mu muryango w'abaherwe, kuko kwiyamanaza bisaba guha cyangwa kwizeza ibyamirenge abazatora.

Twibutse ko mu Rwanda amatora tuvuyemo yitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 98%.

Kubera cya kinyoma cyo kwiyamamaza, abatowe ntibatinda ku butegetsi kuko bahita bakurwaho icyizere. Ibyo nibyo bo bita 'alternance'(gusimburana ku butegetsi), kandi mu by'ukuri ari amaburakindi. Muri Afrika umuyobozi utinze ku butegetsi byitwa igitugu, kabone n'iyo abaturage baba bakimubonamo ubushobozi.

Mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi, n'ubonye amajwi 14%, nta kibazo aba Perezida cyangwa minisitiri w'intebe. Iwacu Perezida yegukana amajwi y'abemerewe gutora hafi ya bose, aho kubibonamo icyizere gisesuye afitiwe n'abo ayobora, bikaba ari byo bita inenge.

Mu myumvire ya Kenneth Roth n'abandi nka we, demokarasi bisobanuye akajagari, gutukana, gusenya, kwicana, n'ibindi bikorwa bigayitse. Mu Rwanda demokarasi yacu irimo ubwumvikane n'ubworoherane, ubumuntu, ikinyabupfura n'izindi ndangagaciro, ba Keneth Roth bayita 'igitugu cya Kagame na FPR'. Ntako bisa kuba 'MUTUKWABUGABO'

Kugirango witwe intangarugero muri demokarasi, ugomba kuyorera iyo myanda yose, ukamira bunguri ibyo abo banyaburayi n'Amerika bagutamitse, nta gushungura.

Ubu ni ubundi bukoloni bushya. Iyo wanze gusakuma ayo mafuti yabo, bagukangisha kugufatira ibihano. Nyamara baba bashaka ko ukomeza kuba inkomamashyi, bakabona urwaho rwo kugukandamiza no kugusahira.

Nk'uko Muzehe Tito Rutaremara ndetse n'abandi bafite ubushishozi badasiba kubisobanura, mu Rwanda twahisemo demokatasi ishingiye ku muco n'amateka yacu. Ntawe tugomba kubisabira imbabazi, ntibinakwiye gufatwa nko kwigomeka. Oya! Uzatubanira mu bwubahane tuzamubera inshuti zidahemuka.

Uzagambirira kuturangaza no kudusubiza mu icuraburindi we arata igihe, kuko burya si huno. Uwo tuzamwima amatwi dukore ibyo tubona biri mu nyungu zacu, ntawe tubangamiye.

Uzarenga wa murongo utukura, we tuzamwereka ko ya nsina yitaga ngufi yabaye ndende, ku buryo ubu ikoma ryayo atapfa kurishyikira.

The post 'Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro'-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/demokarasi-yanyu-irababereye-nimuyigumanire-twe-muduhe-amahoro-tito-rutaremara-abwira-ba-mpatsibihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=demokarasi-yanyu-irababereye-nimuyigumanire-twe-muduhe-amahoro-tito-rutaremara-abwira-ba-mpatsibihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)