Yasezeye kuri APR FC, amarangamutima ya Uwayezu François Regis nyuma yo kugirwa CEO wa Simba SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu François Regis nyuma yo kugirwa umuyobozi (CEO) w'ikipe ya Simba yo muri Tanzania, yashimiye ubuyobozi bw'iyi kipe abasezeranya ko atazabatenguha.

Tariki ya 26 Nyakanga 2024 ni bwo Simba SC yatangaje ko uwari Visi Chairman wa APR FC , Uwayezu François Regis yagizwe umuyobozi wa Simba SC yo muri Tanzania.

Uwayezu François Regis akaba yashimiye Simba SC yamugiriye icyizere ikamuha izi nshingano.

Ati "Ndashimira umuyobozi w'akanama k'Ubutegetsi ka Simba SC, Mohammed Dewji n'akanama k'abayobozi kungirira icyizere bakampa inshingano zo kuba CEO. Nzakoresha ubumenyi bwanjye, guhangana n'ubunararibonye kugira ngo ntange umusaruro ku ikipe yacu."

Uyu mugabo akaba yanasezeye kuri APR FC yari umuyobozi wungirije, ashimira ubuyobozi bwa yo ku cyizere bari bamugiriye.

Ati "Ndashimira ubuyobozi bwa APR FC. Byari iby'agaciro gukora nk'umuyobozi wungirije wa APR FC. Nzahora nibuka ibihe byiza twagiranye. Ndabifuriza ibyiza."

Uwayezu François Regis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva 2018 kugeza muri Nzeri 2021ubwo yeguraga. Muri Kamena 2023 ni bwo yagizwe Vice Chairman wa APR FC.

Uwayezu François Regis yashimiye Simba yamuhaye akazi anasezera kuri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yasezeye-kuri-apr-fc-amarangamutima-ya-uwayezu-francois-regis-nyuma-yo-kugirwa-ceo-wa-simba-sc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)