Uretse kumuha izina rya Perezida Kagame, uyu mubyeyi yanise umwana we 'Ian' izina ahuriyeho n'umuhungu wa Perezida Kagame.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga nibwo Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cy'amatora hirya no hino mu gihugu. Musabyimana utuye mu Kagari ka Rwarenga nawe nubwo yari akuriwe yiyemeje kuyagiramo Uruhare, aho yageze kuri site y'itora mu gitondo cya kare.
Uyu mubyeyi yavuze ko yiyumvaga ameze neza ari nayo mpamvu yagiye gutora hakiri mu gitondo kugira ngo akomeze indi mirimo mu rugo. Yavuze ko byatangiye yumva ashaka kuruka kuko yumvaga mu nda hamurya birangira haje ibise.
Ati 'Bahise banjyana mu cyumba cy'umugore haza imodoka ihita injyana kwa muganga gusa natoye. Umwana wanjye namwise Kagame Ishimwe Ian. Rero nabyakiriye neza kuba nabyaye ku munsi w'amatora.'
Musabyimana yavuze ko yishimiye serivisi nziza yaherewe ku kigo nderabuzima cya Bugarura kuko ngo bamwakiriye neza cyane. Yavuze ko yishimiye kandi uburyo abayobozi bo mu Karere bahise baza kumwakira, baramuhemba bamuba hafi cyane.
Komisiyo y'Igihugu y'amatora yatangaje ko iby'ibanze byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu bigaragaza ko Paul Kagame yatsinze n'amajwi 99.15%, ni mu gihe abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza yagize 0.53% naho Mpayimana Philippe agira 0.32.