Youssou Diagne Ategerejwe i Kigali muri Rayon sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yumvikanye na Youssou Diagne, myugariro w'Umunya-Sénegal wari Kapiteni wa Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc. Uyu mukinnyi w'imyaka 27 ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri aho ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira Gikundiro.

 

Diagne, uzwiho ubuhanga mu gucunga ubusatirizi bw'amakipe bahanganye, yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino. Kubera ubunararibonye bwe, yitezweho gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo zo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye mu mwaka w'imikino 2024-2025.

 

Uyu mukinnyi Kandi anzwiho Ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga, by'umwihariko mu buryo bwo kurinda izamu no gutangiza umukino uhereye inyuma. Rayon Sports itegereje ko azahita yinjira mu myitozo akamenyerana n'abandi bakinnyi b'ikipe.

 



Source : https://yegob.rw/youssou-diagne-ategerejwe-i-kigali-muri-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)