'Permis' z'imodoka za 'automatique' zahawe umwihariko mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byasohotse mu iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

Iryo teka rishya ryemeje ko mu bizamini byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, hazajya hanakoreshwa imodoka za "automatique".

Ni iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

Ryemeza ko izo nyuguti za 'AT' zizajya zishyirwa kuri buri cyiciro cy'uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu, uretse impushya za A1 na B1 zidahinduka.

Ibi bisobanuye ko izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.

Nka A1 ihabwa uwatsindiye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa ruburundu, birimo amapikipiki n'ibinyamitende itatu, bifite moteri byagenewe gutwarwa n'abafite ubumuga bw'ingingo zimwe na zimwe.

Ni mu gihe B1 yo ikora ku modoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya umunani ntarengwa yo kwicarwamo, habariwemo uw'umuyobozi na zo zakorewe gutwarwa n'abafite ubumuga bw'ingingo zimwe na zimwe.

Iri teka rya perezida rishya irigaragaza kandi ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya "automatique' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

Icyakora, ryongera kuvuga ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya 'manuel' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' n'ibya 'manuel' ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za 'automatique'.

Mu mezi atatu ashize ni bwo Guverinoma y'u Rwanda na yo yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za 'automatique'.

Impamvu y'ibyo bizamini yari ishingiye ku gutanga serivisi nziza no korohereza abantu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Kugeza uyu munsi ibisabwa ngo ibizamini bya 'automatique' bitangwe ni ukuvuga imodoka, ibibuga n'uburyo ibyo bizamini bigomba gukorwamo, byose polisi yarangije kubitegura.

Ibi bisobanuye ko ibizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za 'automatique' batazajya bakora ikizamini cya 'démarrage' gisanzwe gikorwa ku modoka za 'manuel' kuko imodoka ya 'automatique' iyo igeze ahazamuka ihita yishyiriramo 'vitesse'.

Bidasubirwaho mu Rwanda hemejwe itangira ry'ibizamini by'impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za "automatique".



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hemejwe-ko-impushya-z-imodoka-za-automatique-zizajya-zishyirwaho-inyuguti-za-at

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)