Zambia yaciye ikoreshwa ry'amadolari ya Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kunozwa no kwemezwa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi wa Zambia. Ateganya ko ibigo byose byigenga, abantu ku giti cyabo n'inzego za Leta zose bizajya zikoresha amafaranga y'Amakwaca ya Zambia mu kwishyurana no kuyahererekanya ahantu hose.

Uzajya afatwa yishyurana mu manyamahanga imbere mu gihugu azajya ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka igera ku icumi ndetse n'amande.

Banki Nkuru y'iki gihugu ivuga ko aya mabwiriza aje nyuma y'uko idolari rikomeje gutumbagira mu gukoreshwa cyane bigatuma politki y'ifaranga ya Zambia idindira kandi bikazamura igiciro cy'ivunjisha.

Si ubwa mbere Zambia igerageza guhagarika ikoreshwa ry'idolari kuko no mu 2021 yigeze gushyiraho amabwiriza akumira amadolari mu bucuruzi bw'imbere mu gihugu ariko ntiyamazeho igihe.

Ni mu gihe ariko mu 2022 Amerika yafunguye ibirindiro bya gisirikare muri Zambia ivuga ko igamije kongera imikoranire mu by'umutekano n'iki gihugu. Kuri ariko Zambia ivuga ko itigeze ikenera ko igisirikare cya Amerika kibarizwa ku butaka bwayo ndetse ko ubufatanye mpuzamahanga bukwiye gushingira ku kubahana kw'impande zombi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zambia-yaciye-ikoreshwa-ry-amadolari-ya-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)