'Robots' zimeze nk'abantu zizatangira kwifashishwa mu nganda z'imodoka mu 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bene izi 'robots' zihabwa ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano (Artificial Intellingence, AI) rihambaye, zigahabwa imitere nk'iy'abantu, zigashyirwaho 'sensors' na 'cameras' kugira ngo zibashe kwibuka amasura y'abantu, zigasubiza igihe zihawe amabwiriza hakoreshejwe ijwi, na zo ubwazo zikaba zavuga.

Ku ikubitiro Tesla izabanza gukoresha izo 'robots', itangire kuzigurisha mu 2026.

Musk yaherukaga kuvuga ko yiteze ko 'robot' yo muri ubwo bwoko yahawe izina rya 'Optimus' izaba yiteguye gukoreshwa mu nganda za Tesla mu mpera za 2024.

Ibigo birimo Honda yo mu Buyapani na Boston Dynamics yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nabyo birakataje mu mushinga wo gukora bene izo 'robots'.

'Robots' zo muri ubwo bwoko zitezweho kuzakora inshingano bigaragara ko zidatekanye, zikorwa kenshi, ndetse zishobora kurambirana.

Robots zikozwe nk'abantu zitezweho gutanga umusaruro ufatika mu nganda zikora imodoka.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/robots-zimeze-nk-abantu-zizatangira-kwifashishwa-mu-nganda-z-imodoka-mu-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)