Zimwe mu ngamba zizafasha ubukerarugendo bw'u Rwanda kwinjiza miliyari 1,1$ bitarenze 2029 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibyari byoroshye kuko urebye igihugu cyabayemo Jenoside na yo idasanzwe, aho Abanyarwanda bamwe bishe bagenzi babo, kubwira umunyamahanga ngo aze kugisura byasabaga kwiyuha akuya.

Icyakora byarakozwe, isuku n'umutekano byitabwaho, ibyanya nyaburanga biratunganywa, u Rwanda rwigomwa byinshi bituruka kuri serivisi zijyanye n'ubukerarugendo nk'imisoro n'ibindi, ariko urwego rurakunda rurazahuka.

Kuri ubu u Rwanda rwatangiye kurya ayo matunda, ubu abantu bararusura, aho nk'imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko nka 2023 yarangiye u Rwanda rusuwe n'abarenga miliyoni 1,4, bituma uru rwego rwinjiza miliyoni 620$ avuye kuri miliyoni 500 zinjiye muri 2022.

Ni na ko byagenze ku gutanga akazi, kuko 2023 yarangiye ubukerarugendo bibarurwa ko bwahaye akazi abarenga ibihumbi 200 bakarenga ibihumbi 500 ubariyemo n'ababashamikiyeho.

Bigaragaza uburyo uru rwego rukwiriye gukomeza kubungabungwa na cyane ko aho rukura ari mu bwiza karemano bw'u Rwanda bisaba kwitaho ubundi bigatunga Abanyarwanda byuzuye.

Ni ingingo yatekerejweho mbere na FPR-Inkotanyi kuko mu migabo n'imigambi yayo hagaragaramo ko mu myaka itanu iri imbere umusaruro ukomoka mu bukerarugendo uzakubwa hafi kabiri, 2029 igasiga bwinjiza miliyoni 1100$.

Mu bisanzwe ubukerarugendo bw'u Rwanda bushingira ku nama aho nko mu 2023 bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni miliyoni 95$, pariki z'itandukanye zo mu Rwanda aho zinjije miliyoni 35,7$ mu 2023, ibikorwa ndangamurage bitandukanye n'ibindi.

Icyakora muri iyi myaka itanu iri imbere ibikurura ba mukerarugendo biteganyijwe ko bizongerwa hibandwa ku bishingiye ku mikino n'imyidagaduro, ku mateka, umuco n'umurage, ku migirire n'imibereho gakondo, imyemerere n'ubuhinzi n'ubworozi.

Ni ibintu mu minsi ishize ubwo yari ayoboye itsinda ry'abantu 40 bari basuye Jordanie, igihugu gikize ku bukerarugendo bushingiye ku myemerere, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella yanagarutseho.

Yavuze ko u Rwanda rushaka guha imbaraga ubwo bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana na cyane ko na rwo rufite bene aho hantu hakurura abantu benshi.

Icyo gihe yagize ati 'Dufite nk'Ingoro ya 'Bikira Mariya Nyina wa Jambo' iri i Kibeho n'ahandi. Twizera ko ubu bukerarugendo tugomba kubuteza imbere bugakurura ba mukerarugendo benshi, cyane ko mu minsi izaza buzaba buri muri bimwe bikomeye dufite. Ibyo bijyana no guteza imbere ingoro ndangamateka, ingendoshuri n'ibindi.'

Ingamba na gahunda byo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri serivisi z'imibereho myiza, ubw'ubuvuzi uburezi n'ibindi, na byo biri mu bizarebwaho kuko u Rwanda rufite byinshi byo kwerekana muri izo nzego.

Bijyanye n'uko miliyoni 1100$ ari nyinshi kuzinjiza bisaba ingamba zikomeye cyane, ari na yo mpamvu muri iyi myaka igiye kuza hitezwe ishyirwaho cy'ikigo cy'icyitegererezo mu gutanga ubumenyi no kongera ubunyamwuga mu gutanga serivisi.

Iki kigo kizajya cyita kuri serivisi zijyanye no kwakira abashyitsi, izo mu nzego zitandukanye z'ubukerarugendo, amahoteli na restaurant, ku buryo 44% by'abarurwaga mu 2023 nk'uruhare rwazo mu musaruro mbumbe w'igihugu wa miliyari 16.355 Frw, bizongerwa.
Mu gukomeza kubyaza umusaruro ibikorwaremezo byubatswe nka BK Arena, Stade Amahoro, amahoteli ari kuzamurwa umunsi ku wundi n'ibindi, biteganyijwe ko hazakomeza gutezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama no ku mikino n'imyidagaduro.

Bizatuma uwo musaruro w'ubwo bwoko bw'ubukerarugendo uva kuri miliyoni 106$ ugere kuri miliyoni 264$ mu 2029, binyuze no mu gushyiraho ingamba zigamije guhanga inama n'amakoraniro mpuzamahanga bishingiye ku mwimerere w'u Rwanda.

Mu bisanzwe kugira ngo abaturiye pariki z'igihugu bakomeze na bo kuzibungabunga, hari amafaranga bagenerwa abafasha guteza imbere imishinga yabo no kugabanya ibibazo biterwa n'inyamaswa.

Kuri iyi nshuro abo na bo batekerejweho, kuko iyo mishinga yose izafasha kongera ingano y'amafaranga bahabwa, akava kuri miliyari 5 Frw, akagera kuri miliyari 9 Frw bitarenze mu 2029.

Kuko urusobe rw'ibinyabuzima rubumbatiye ibyiza nyaburanga bituma u Rwanda ruganwa n'abatari bake, biteganywa ko hazakomeza kunoza imicungire y'indiri zarwo.

Bizakorwa hanatezwa imbere ubushakashatsi n'ubufatanye n'abikorera, hashyirweho n'ikigo cyigenga cyo gucunga urusobe rw'ibinyabuzima.

Bizajyana no gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga buzafasha mu kubungabunga no kubyaza umusaruro ibihangano nk'umutungo bwite w'abahanzi, iyo ikaba mike mu mishinga myinshi yitezwe.

Parike z'u Rwanda ni zimwe mu bikomeje kwinjiriza u Rwanda akayabo kuko nko mu 2023 zinjije miliyoni 35.79$
Hoteli ya One&Only ni imwe mu zikurura ba mukerarugendo basura Parike ya Nyungwe
Nyandungu Eco Park ni kimwe mu byanya bikomeje gukesha isura y'Umujyi wa Kigali
Ba mukerarugendo baba bashaka kuryoherwa n'amahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu na bo baroroherejwe
Parike y'Akagera mu bikomeje kuzamura ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku bukerarugendo
Ubukerarugendo bushingiye ku nama ni bumwe mu buri gutezwa imbere mu Rwanda kuko nko mu 2023 bwarwinjirije arenga miliyoni 95$
Ingangi zihariye umubare munini w'ibyinjizwa n'u Rwanda biturutse mu bukerarugendo
Bisate Lodge yigaruriye imitima y'abasura ingangi zo mu birunga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mishinga-izafasha-u-rwanda-kwinjiza-arenze-miliyari-1-1-bitarenze-2029

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)