No title

webrwanda
0
25' rukundo Abdulrahman yongeye kugira amahirwe macye,umupira urazumwe uvuye ku ruhande rw'iburyo ashyiraho umutwe ariko umupira uhita ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga 

23' Dusabe Jean Claude  w'Amagaju FC abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Bassane Aziz waRrayon Sports ku murongo ugabanyamo ikibuga 2

19' Rayon Sports irase uburyo bwabazwe imbere y'izamu ku  mupira waruzamuwe na Fitina Ombolenga maze rukundo Abdulrahman ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hepfo y'izamu gato cyane 

16' Umunyezamu wa Rayon Sports yari akoze amakosa yihera umupira kapiteni ,Masudi Narcisse nawe awushyira kwa Ndayishimiye Eduard ariko birangira awutakaje

13' rayon Sports iri gukina n'Amagaju FC yakuyemo abakinnyi 2 muri iyi mpeshyi aribo Ndikuriyo Patient na Rukundo Abdulrahman kandi bose banabanje mu kibuga 

11' Abakinnyi ba Rayon Sports bize umuvuno wo gushotera kure,uwitwa Prince Elenga Kanga arekurye ishoti ripima amatoni ari mu kibuga hagati ariko rikubita igiti cy'izamu, abafana ba Murera  bahita biyamira

9' Kapiteni wa Rayon Sports akaba n'umwana w'ikipe,Muhire Kevin arekuriye ishoti riremereye mu kibuga hagati ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane

8' Abafana bari kugenda binjira muri Stade gake gake biyongera ku bandi batari benshi baje kureba uyu mukino

4' Rayon Sports nayo yari ikoze akantu ku mupira waruzamukanywe na Muhire Kevin awutanga  mu rubuga rw'amahina ufatwa na Prince Elenga Kanga awushyira kwa Ishimwe Fiston nawe arekura ishoti rinyura hepfo y'izamu gato cyane

3' Ikipe y'Amagaju FC ikomeje guhererakany umupira yari igerageje uburyo ku ishoti ryari rirekuwe na Iragire Shidi ariko birangira umunyezamu wa Rayon Sports afashe umupira nta nkomyi

1' Umukino utangijwe n'Amagaju FC umupira ushyirwa kwa Ndayishimiye Eduard agiye gucenga birangira Bugingo Hakim arengeje umupira

Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga;

Teagirumukiza Elineste

Masudi Narcisse

Bizimana Iltihadji

Dusabe Jean Claude

Matumona Wakonda

Tuyishime Emmanuel

Semageni Cyrille

Iragire Saidi

Malanda Destin

Ndayishimiye Eduard

Kiza Husen Seraphin

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga;

Ndikuriyo Patient

Muhire Kevin

Nsabimana Aimable

Gning Omar

Ombolenga Fitina

Niyonzima Olivier

ISHIMWE Fiston

Bassane Aziz

Bugingo Hakim

Rukundo AbdulRahman

Elenga Kanga Prince

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina uyu mukino nyuma yuko yanganyije na Marine FC 0-0 mu mukino wo ku munsi wa mbere. Amagaju FC nayo agiye gukina nyuma yuko yari yanganyije na Bugesera FC 0-0.

Imibare yerekana ko imikino 22 yahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 4, Amagaju FC itsindamo 4 banganya 3. Murera yinjijemo ibitego 39 naho Amagaju FC yinjizamo ibitego 12.

Muri 2019 nibwo Amagaju FC yaherukaga kwakira Rayon Sports ariko uwo mukino warangiye atsinzwe ibitego 2-1 ahita anamanuka mu kiciro cya 2. Â 

Muri shampiyona iheruka, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium naho mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Rayon Sports itsinda igitego 1-0 cya Muhire Kevin.


Ikipe y'Amagaju FC yishyushya mbere y'umukino








Rayon Sports yishyushya mbere y'umukino





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146192/live-rayon-sports-yakiriye-amagaju-fc-mu-mukino-wo-guha-icyizere-abafana-146192.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)