No title

webrwanda
0
45" Igice cya kabiri kiratangiye 

45+3" Igice cya mbere kirarangiye

45" Uumusifuzi yongeyeho iminota 3 gusa kugirango igice cya mbere kirangira

35' Fei Toto agerageje uburyo bugana mu izamu ku mupira muremure watewe na Adolf ariko Omar aramubangamira umupira ujya hanze.

33' Rayon Sports ihushije ikindi gitego ku mupira wa kufura itewe na Bugingo Ackim, Nsabimana Aimable ashyiraho umutwe, umupira umunyezamu Mohamed Mustafa awujabura mu izamu bigoranye awushyira muri koroneri

27' Gning Omar ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Franck Tiesse.

17" Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Iraguha Hadji mu kuboko kw'iburyo, awukata neza ashaka Bbaale washyizeho umutwe arebana n'izamu umupira ujya hanze

15" Azam FC ihushije igitego ku mupira Fei Toto afatiye mu rubuga rw'amahina ashota ishoti rikomeye umunyezamu wa Rayon Sports awushyira muri koroneri

09" Rayon Sports ibonye koroneri ya mbere ku mupira uzamukanwe na Harina Niyonzima myugariro wa Azam FC ashyiraho umutwe umupira ujya hanze, gusa koroneri itewe nabi ntiyagira icyo ifata.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Khadime Ndiaye

Muhire Kevin

Ombolenga Fitina

Bugingo Hakim

Nsabimana Aimable

Gning Omar

Iraguha Hadji

Niyonzima Olivier

Charles Bbaale

Niyonzima Haruna

Aruna Madjaliwa

Abakinnyi 11 Azam FC yabanje mu kibuga

Mohammed Mustafa

Lusajo Mwaikenda

Yannick Bangala

Fuentes Mendoza

Adolf Ntasingwa

Gibril Sillah

James Akaninko

Blanco Jhonier

Feisal Abdallah

Frack Tiesse

18:26" Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda mu mukino uri guhuza Rayon Sports na Azam FC

18:21" Umukino utinze gutangira kubera amatara ya sitade ataraka yose nderse urumuri ruhagije kugirango umukino ukinwe rukaba rutaragera.

18:15" Amakipe yombi avuye mu rwambariro mu kanya gato cyane umukino ukaza kuba utangiye.

18:11" Aho tugeze aha, Kigali Pele Stadium ku kigero cya 95% yamaze kuzura aho umufana wa Rayon Sports ari hose yishimwe

17:55" Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba ari bugaruke umukino utangira

17:30" Amakipe yombi yinjiye mu kibuga aho aje kwishyushya

Mu ijambo rya Perezida wa Rayon Sports yatangiye ashimira Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ku ruhare agira mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Yakomeje ashimira ikipe ya Azam FC ku buryo yemeye kwitabira Rayon Day, ndetse asoza yifuriza abitabiriye Rayon Day kureba umukino mwiza


17:17" Hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Rayon Sports ndetse nyuma y'iri jambo harakurikiraho igikorwa Nyamukuru cy'umukino uhuza Rayon Sports na Azam FC

Haruna Niyonzima niwe watangiye yerekanwa


Wasiri yinjiye mu kibuga yambaye umupira wa Azam FC izahura na APR FC

16:38" Rayon Sports igiye kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino 2024-25. Ni igikorwa kigiye kuyoborwa n'abanyamakuru 2 Mugenzi Faustin na Wasili.

Aba banyamakuru binjiye mu kibuga mu buryo budasanzwe aho Wasili yinjiye yambaye umwenda wa Azam FC naho Faustin yaje yambaye igishura cy'ubururu mu gihe ipantaro n'ishati ari umweru.

16:34" Platini ashoje gutaramira abakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange bitabiriye Rayon Day

Platini yamanutse ku rubyiniro ari kumwe n'abaririmbyi bishimiwe n'abafana cyane

16:20" Umuhanzi Platini agiye ku rubyiniro aho yari ategejwe na benshi. Uyu muhanzi akunze kwiyemerera ko ari umufana wa Rayon Sports

Fei Toto Umukinnyii wa Azam udasanzwe ndetse akaba umukinnyi witezwe kuri Rayon Day


16:14" Ikipe ya Azam FC ishoje kwerekena abakinnyi. Azam FC yatangiye iki gikorwa iha impano umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Perezida Paul Kagame aho bamugeneye umupira wa Azam FC wanditseho Kagame.

Impano ya Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Muri iki gikorwa kandi, abafana ba Rayon Sports na Azam FC bahanye igihango ko ubwo Azam izaza gukina na APR FC bazayifana ntacyo bitayeho ibintu byashimishije ubuyobozi bwa Azam FC cyane.

Ubuyobozi bwa Azam FC nabwo bwemeye ko buzazanira abakunzi b'iyi kipe imyenda bazambara kuri uwo munsi.

15:30" Azam FC ubu niyo ifashe umwanya aho batangiye kwerekana abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka w'imikino 2024/25.

Tubibutse ko Azam FC izacakirana na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League

Bushali yataramiye abafana ba Rayon Sports mu ndirimbo zirimo Kugasima, Kurura yakoranye na Juno, Nimwebwe, Bermuda ndetse n'izindi

DJ Brianne nawe yasusurukije abitabiriye Rayon Day ndetse akaba ari umwe mu bavangamuziki bagezweho mu Rwanda


15:10" Umuhanzi Bushali agiye ku rubyiniro ndetse akaba ariwe muhanzi ubimburiye abandi bahanzi kugaragara ku rubyiniro.
Abafana ba Rayon Sports beretse urukundo rudasanzwe Perezida w'umuryango wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

Gahunda ya Rayon Day uko iteye

Kuva 10:00 am-11:45 am hari hateganyijwe akarasisi kagana kuri sitade. 12:00 pm gufungura imiryango. Kuva 12:00 - 14:00 pm hari imyidagaduro irimo n'abakora siporo n'ababyina gakondo. Kuva 14:00- 14:45 kwerekana ikipe ya Rayon Sports y'abagore

Kuva 14:45 - 15:00 pm umuziki ndetse Bushali akaba aribwo aributaramire abafana. Kuva 15:00 - 15:45 kwerekana abakinnyi ba Azama FC. Kuva 15:45 - 16:00 Umuhanzi Platini araba ataramira abafana.

Kuva 16:00 - 16:45 Kwerekana abakinnyi ba Rayon Sports. Kuva 16:45 - 17:00 haratambuka ijambo rya perezida wa Rayon Sports. Kuva 17:00 - 18:00 amakipe araba ari kwishyushya. 18:00 pm umukino nyamukuru uhuza Rayon Sports na Azam FC nibwo utangira. 18:50 - 19:00 haratarama abana b'umuryango wa Sherrie Silver. Umukino urarangira 20:00. Kuva 20:00 - 20:30 haratangwa ibihembo, ubindi hasoze umuziki kuva 20:30 kugera 21:00 pm

InyaRwanda iguhaye ikaze ku munsi w'igikundiro ugizwe n'ibikorwa byinshi bihagarariwe n'umukino ugomba guhuza Rayon Sports na Azam FC. Rayon Day ni umunsi ngarukamwaka utegurwa n'ikipe ya Rayon Sports, aho uyu munsi uba utegura umwaka w'imikino ku buryo bwemewe.

Uyu munsi uba ugizwe n'ibikorwa bitandukanye birimo abahanzi basusurutsa, abafana ba Rayon Sports, kwerekana abakinnyi ikipe izakoresha ku makipe abiri Rayon Sports na Rayon Sports y'abagore.

Uyu munsi kandi ukunze kugaragaraho umukino uhuza Rayon Sports n'indi kipe byumwihariko ikunze kuba ari iyo hanze y'u Rwanda. Kuri iyi nshuro rero ikipe ya Rayon Sports yatumiye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, ikaba ikipe izahagararira iki gihugu.


AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

VIDEO: Eric Munyantore- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145563/live-rayon-day-ikipe-yabagore-yaserutse-yambaye-kinyarwanda-amafoto-video-145563.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)