Minisitiri Irere yavuze ko iyo iri mu mpamvu nyamukuru zatumye hatangizwa ubukangurambaga bwa 'Dusangire Lunch' kugira ngo umwana wese agerweho n'ifunguro rya saa sita mu gihe ari ku ishuri.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangijwe hagaburirwa abanyeshuri bo mu yisumbuye, bikomereza mu mashuri abanza, ikwirakwizwa hose mu 2021 Covid-19 itangiye gucisha make.
Ni gahunda yishimirwa na cyane ko yatumye umubare w'abana bata ishuri ugabanyuka, bakiga batuje ndetse n'imitsindire yabo ikarushaho kuzamuka.
Ni gahunda na Guverinoma y'u Rwanda yakomeje kugiramo uruhare rukomeye cyane kuko nk'uyu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 izayikoreshamo arenga miliyari 90 Frw.
Icyakora hari ababyeyi badakunze kwitabira iyo gahunda, ibintu Minisitiri Irere agaragaza ko biterwa no kutayumva neza, na cyane ko uruhare rwabo rukiri ruto.
Yavuze ko ari gahunda itagoranye aho umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza asabwa 975 Frw wayashyira ku mwaka akaba atarenza 3000 Frw.
Mu kiganiro na RBA Minisitiri Irere ati 'Nk'umwaka w'amashuri ushize twabonye ko 65% ari bo batanga umusanzu wabo gusa. Ibyo bivuze ko igitangirwa ku ishuri kiba kidahagije. Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi.'
Bijyanye n'icyo cyuho cya bamwe mu babyeyi badatanga umusanzu wa bo uko bikwiriye, hatekerejwe gahunda ya 'Dusangire Lunch', kugira ngo Umunyarwanda wese ayigiremo uruhare.
Minisitiri Irere ati 'Nk'umunyeshuri wo mu mashuri abanza atangirwa 3000 Frw ku mwaka. Ni amafaranga abanyamujyi bamenyereye kunywamo ikawa. Ni amafaranga adakabije, iyo utanze nk'ibihumbi 10 Frw uba utangiye abana batatu umwaka wose. Ni uruhare rukomeye.'
Yavuze ko muri ubwo bukangurambaga haherwa ku babyeyi ubwabo, ha handi umubyeyi utangira umwana umwe ashobora gutangira na batatu kuko uruhare ari ruto, abize ku bigo runaka 'twese twagashimishijwe n'uko aho twize abana bahiga biga neza, kuko iyo bariye neza, barakurikira bagatsinda.'
Mu buryo bundi ubu bukangurambaga buri gukorwamo ni ugutangira umusanzu hamwe umuntu akanze *182*3*10#.
Ku bari mu mahanga na bo batekerejweho, MINEDUC ikorana n'Ikigo cyitwa Vuba Vuba, iyi minisiteri ikayakusanya, agakemuzwa ibibazo bikiri muri iyo gahunda.
Iyi gahunda igitangira amasoko y'ibiribwa yatangirwaga ku ishuri, buri shuri rigatanga isoko ryaryo ariko ugasanga nk'amashuri abarizwa mu bice bimwe ahahira ku biciro bitandukanye, bikaba imbogamizi.
Ibyo byatumye MINEDUC yiyemeza ko amasoko yajya atangirwa ku karere, byibuze amashuri akabarizwamo akagira igiciro kimwe, ibintu biri gutanga umusaruro.
Ubukangurambaga bwa Dusangire Lunch bwatangijwe muri Kamena 2024, Abanyarwanda n'inshuti zabo biyemeza ko bazatanga 222.413.550 Frw.
Abantu batandukanye bakomeje kubwitabira kuko nko ku wa 13 Kanama 2024 MINEDUC yari imaze gutangaza ko yakiriye miliyoni zirenga 30 Frw.