Ababyeyi bafite abana bato bitabiriye irahira rya Perezida Kagame bashyiriweho 'irerero' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu gitondo cyo kuri ki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ingeri zinyuranye z'Abanyarwanda n'inshuti zabo baturutse imihanda yose berekeza kuri Stade Amahoro ahabera ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Mu bahakoraniye harimo n'ababyeyi abafite abana bato bakenera kwitabwaho kenshi kandi mu buryo bwihariye.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yabwiye IGIHE ko bahisemo kuhashyira irerero ry'igihe gito bagamije gufasha ababyeyi bonsa kwitabira ibirori bikomeye nk'irahira rya Perezida wa Repubulika kandi bakurikire bishimye.

Yahamije ko ibi byumba bishobora kwakira abana 59 byombi igihe bahagereye rimwe bibafasha 'kwidagadura bahabwa serivisi za ECD zikomatanyije kugira ngo bakure neza, guha abana umutekano wuzuye aho kugira ngo basigare mu ngo ntawe ubitaho, bigatuma kandi ibirori bigenda neza abana batarira n'ibindi'

Ingabire yavuze ko mu gihe abana bagannye aho bateguriwe bagakina cyangwa bagahabwa amafunguro bashobora kwakira nibura 300.

Muri buri cyumba harimo ababyeyi babihuguriwe 'ku buryo abana uko baje bahabwa serivisi zirimo gukangura ubwonko bakina, basomerwa ibitabo, bahabwa amafunguro n'ibinyobwa, bakorerwa isuku , hari aho kuruhukira ndetse n'ababyeyi bahaca bigishwa uburyo bwo gukomeza kubikora, n'abonsa bahabwa umwanya mwiza wo konsa abana babo.'

Ababyeyi bonsa bitabiriye ibirori by'irahira rya Nyakubahwa Perezida wacu nta nzitizi z'aho basiga abana kuko @Rwanda_Child
yabashyiriyeho ECD y'igihe gito (temporary ECD) kuri abo bana, #Kurahira2024#EcdAtWorkPlace pic.twitter.com/agyYmd5hyw

â€" INGABIRE Assumpta (@iassumpta) August 11, 2024

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n'ibibazo bijyanye n'igwingira ry'abana.

Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu.

At the presidential inauguration ceremony, NCDA has established a temporary ECD facility to acomodate children while their parents follow the ceremony. #ECD pic.twitter.com/KVXedoo5Qy

â€" National Child Development Agency | Rwanda (@Rwanda_Child) August 11, 2024

Ababyeyi bonsa bari guhabwa umwanya wo konsa kandi bakanaruhuka ku babikeneye
Ababyeyi babihuguriwe bari gukangura ubwonko bw'abana bajyanywe byumba bagenewe kuri Stade Amahoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuri-stade-amahoro-hashyizwe-irerero-ry-igihe-gito-muhango-w-irahira-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)