Abafana ba APR FC hari icyubahiro mbagomba na bo hari icyo bangomba - Muhadjiri wemeza ko gutera umugongo Rayon akajya muri Police atahisemo nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri yashimangiye ko atigeze ahitamo nabi atera umugongo Rayon Sports akajya muri Police FC kuko ubu arimo gutwara ibikombe.

Ni nyuma y'umukino wa Super Cup 2024 batsinzemo APR FC ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize kuri penaliti 6-5, hari nyuma y'uko banganyije ubusa ku busa.

Muri uyu mukino Muhadjiri yagaragaje gusa n'utera amagambo n'abafana ba APR FC yakiniye kuva 2016-2019.

Hakizimana Muhadjiri benshi bemeza ko ari we mukinnyi w'umunyarwanda urusha abandi kuri ubu bari muri shampiyona y'u Rwanda, abafaba ba APR FC bakomezaga kumuvugiriza induru buri uko afashe umupira abandi bamubwira ko ashaje.

Uyu mukinnyi wateye penaliti ya mbere ya Police FC akanayinjiza, yahise akora ibinyetso yereka abakunzi ba APR FC ko bakwiye gutuza umupira ari mu kibuga atari hanze ya cyo.

Ati "nta butumwa nabahaga ariko abafana rimwe na rimwe ntabwo batanga icyubahiro, APR FC ni ikipe umuntu aba yarakoreye atari nabi, si ikipe navuyemo nabi ariko ibyo bakora ntabwo biba bikwiye rero nanjye mba ngomba kubereka ko umupira udakinirwa hanze ari mu kibuga."

Ku kuba wenda baba bashaka kumwereka ko yaba yaravuye mu ikipe y'ingabo z'igihugu igihe kitaragera, yagize ati "iyo baba bagutuka ngo urashaje ku myaka 30 ubwo se Cristiano byaba bimeze bite?"

Mbere y'uko yongera amasezerano muri Police FC, yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko ntibumvikana byatumye atanayisinyira, gusa bamwe bavuze ko ahisemo nabi ari na yo mpamvu ataza bihoraho mu ikipe y'igihugu, yavuze ko ari we umenya amahitamo nta muntu uba ukwiye kumuhitiramo.

Ati "nahitamo nabi kandi ndimo gutwara ibikombe se? Nta hantu bihuriye, umupira buri wese aba afite ibyiyumviro bye, hari abifuza ko najya muri Rayon Sports, hari abifuza ko nasaza nk'uko babivuga, buri wese afite amahitamo ye ariko ninjye ufata umwanzuro ku buzima bwanjye."

"Guhitamo gukinira Police FC ndabizi ko nta bafana ifite ariko ngomba gushyiramo imbaraga n'aho iby'ikipe y'igihugu simbitekerezaho cyane, umutoza ampamagaye atampamagaye nta kibazo kuko abakinnyi ni 30 cyangwa 25 twese ntabwo twakinira ikipe y'igihugu, icya mbere ni uko bagiye baduhagararira neza."

Police na Hakizimana Muhadjiri biteganyijwe bazahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri, berekeza muri Algeria gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup bafitanye na CS Constantine tariki ya 17 Kanama 2024.

Muhadjiri avuga ko abakunzi ba APR FC bagakwiye kumwubaha nk'uko na we yubaha iyi kipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abafana-ba-apr-fc-hari-icyubahiro-mbagomba-na-bo-hari-icyo-bangomba-muhadjiri-wemeza-ko-gutera-umugongo-rayon-akajya-muri-police-atahisemo-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)