Abagize P Square bararebana ay'ingwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basore bigeze guhangana cyane ku buryo byavuzwe ko banakozanyijeho, icyakora nyuma baza kwiyunga, benshi bakeka ko iby'uku kwiyunga biramba cyane ko aba basore bombi ari impanga.

Icyakora ibi byari amavamuhira kuko aba basore bombi bongeye kurebana ay'ingwe, bagashinjanya ubugambanyi n'ibindi bigamije kubikirana imbehe.

Byatangiye mu minsi ishize Paul Okoye (Rudeboy) avuga ko yagambaniwe na mugenzi we wamuhururije inzego za leta amushinja kwinjiza amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Gusa ubu buhemu Peter yakoreye impanga ye bushobora kuba buturuka ku gikomere yatewe na Paul, ngo kuko uyu mugabo yamuteye agahinda.

Mu ibaruwa ndende Mr P yandikiye Rudeboy, yavuze ko ababajwe cyane no kuba mu biganiro byose agenda akora avuga ko ari we wagize uruhare rungana na 99% mu kwandika indirimbo n'ibindi bikorwa by'itsinda, akirengagiza imbaraga nawe yabishyiragamo.

Yanditse agira ati "Muvandimwe wanjye nkunda Paul, nk'uko nabikubwiye inshuro nyinshi, ntabwo ndi mu ihangana nawe cyangwa undi uwo ari we wese, ariko ndi kubona utanga ibiganiro bitabarika aho uhora utesha agaciro imbaraga zanjye mu itsinda twembi twaremye kandi twubatse hamwe rwose warengereye."

Yongeyeho ati "Muvandimwe wanjye, muri twe nta muhanzi ufite impano irenze iy'abahanzi ku Isi, ariko wananiwe kumva ko Imana yaduhaye iyi mpano ndetse ikanaduha andi mahirwe yo kwitwara neza nyuma yo gutandukana. Ahubwo, wahisemo guhindura ubusa itsinda ry'umuziki ryahawe ibihembo kandi ryiza cyane muri Afurika.'

Uyu muhanzi agaragaza ko ari we wagize uruhare runini mu ndirimbo nka 'Ejeajo' iri tsinda ryakoranye n'umuraperi T.I ndetse ko ari we wanayanditse ariko ababazwa no kubona umuvandimwe we ayitesha agaciro avuga ko ntacyo yagezeho.

Muri iyi baruwa Peter yabwiye Rudeboy ko yakoze buri kimwe agamije kumwangisha abafana, ariko abona ibi atazabigeraho kuko abafana bazabangira rimwe kuko bose babatengushye.

Mr P we avuga ko yamubereye umuvandimwe mwiza kuko iyo yajyaga mu biganiro yavugaga nk'itsinda ariko Rudeboy we yaba ari mu biganiro akavuga ibintu byose abyiyerekezaho wenyine, akagaragaza ko ari we wabikoze kabone n'ubwo babaga bari kumwe mu kiganiro.

Iri tsinda ryanyuze benshi mu bakunzi b'umuziki wa Afurika, mu 2022 bari baherutse guhuriza hamwe bakorana indirimbo eshatu ndetse n'ibitaramo bizenguruka Isi nyuma yo gutandukana mu 2017.

Umva 'Jaiye' indirimbo P Square baherutse guhuriramo




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-p-square-bararebana-ay-ingwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)