Abagore bari mu buhinzi mu Rwanda bibukijwe uburenganzira bwabo ku butaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza uwo munsi wateguwe na UN Women ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO), bibera muri Kigali Convention Centre ku wa 31 Nyakanga 2024.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yakomoje ku kuba hakwiye gukomeza kwimakazwa uburinganire mu rwego rw'ubuhinzi mu Rwanda, ndetse abagore baburimo bakanagira uburenganzira ku butaka kuko byanabafasha mu birimo kwagura ibyo bakora bakanongera umusaruro ubikomokaho, dore ko ari bo benshi bakora ubuhinzi.

Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, wavuze ko mu mategeko y'u Rwanda, abagabo n'abagore bafite uburenganzira bungana ku butaka, ariko ugasanga imyumvire ku mikoreshereze yabwo igisiga umugore inyuma kuko bidakunze kubaho ko agira uruhare runini mu guhitamo icyo bukoreshwa.

Ati ''Abagore bafite uburenganzira ku butaka ukurikije icyo amategeko y'u Rwanda ateganya ndetse no kwandika ubutaka byabayeho byabahaye uburenganzira bari ku byangombwa by'ubutaka. Ariko ku rundi ruhande, kubukoresha, ni gute ubwo butaka babufitiye uburenganzira noneho bakagira uruhare mu gufata icyemezo mu buryo bukoreshwa byaba ari ukubugurisha?''

''[…] usanga ahanini aho ahenshi hatari hagerwa, akaba ari ho hagaragara ko amategeko ahari, ariko hari imyumvire igomba gukurikira amategeko, hari imyumvire igomba guhinduka.''

Muri ibi birori kandi, abahagarariye UN Women, FAO, n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), bagaragaje ko mu gihe umubare munini w'abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda batize, kubashyiriraho porogaramu zibafasha gukora ubuhinzi buvuguruye butari ubw'amaramuko gusa ari wo musingi wo kubuteza imbere bakanasagurira amasoko.

Namahoro Olive wo muri Koperative Duterintambwe y'abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana, yatanze ubuhamya bw'uko mbere bitashobokaga ko umugabo we Dusengimana Alphonse amwemerera guhinga imboga mu butaka bwabo, ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa n'ibigo nka FAO ku bijyanye n'ubuhinzi buteye imbere, umugabo we aza guhindura intekerezo aranamufasha kuko yabonye byunguka.

Ati ''Twagiraga imbogamizi ahanini ku bagore ku bijyanye n'ubutaka. Birazwi ko abagabo akenshi ari bo babaga bafite ijambo rinini ku muryango cyangwa ku mitungo y'umuryango, kugira ngo ubwire umugabo uti 'Wenda ziriya 'Ares' 30 ndumva nazihingaho wenda imiteja, kugira ngo abyumve byabaga bigoye'.''

''[…] ariko nyuma yo gufata amahugurwa ku buhinzi n'aho natangiriye mvuga nti 'Ibi bintu uwabikoraho gake gake ko umugabo azajya abona ko hari inyungu bibyara aho wenda ntazagera aho akanshyigikira?''

Namahoro yatangiye ahinga imboga zirimo inyanya na 'concombres', abikorera ku butaka buto. Kugira ngo umugabo we wakoraga ubwubatsi ave ku izima amwemerere gukorera ubwo buhinzi ku butaka bunini, byatewe n'uko umwana wabo ku ishuri bamwirukanye habuze amafaranga ibihumbi 98 Frw yo kumwishyurira bagatumiza Se ngo yishyure akabura amafaranga, Namahoro aza kuyishyura kuko yari afite ayo yizigamiye yakuye muri ubwo buhinzi.

Nyuma Namahoro yanahawe amahugurwa ku gukora ifumbire y'imborera, umushinga wabahuguye ubasezeranya ko nyuma uzayikora neza bazajya bayimugurira. Namahoro yaje kuyikora neza iragurwa, ihabwa abahinzi, akuramo ibihumbi 800 Frw. Ibi byatumye umugabo we Dusengimana Alphonse amufasha bayoboka iy'ubuhinzi buvuguruye, ndetse mu buhamya bwe yakomoje ku kuba abagore bari mu buhinzi mu Rwanda bashoboye bityo ko badakwiye gusigazwa inyuma cyangwa ngo bimwe uburenganzira ku butaka.

Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow, na we yashimye aho u Rwanda rugeze mu gutuma abagore bagira uburenganzira ku butaka, akomoza ku kuba n'ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kurwigiraho kuko hadatejwe imbere ubuhinzi bukorerwa kuri uyu mugabane wazakomeza kudindira mu iterambere.

Raporo y' Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), yasohotse muri Werurwe 2024, igaragaza ko abagore ari bo bafite ubutaka bwinshi kurusha abagabo ariko ko butabyazwa umusaruro uhagije.

Ibibanza by'ubutaka byari byanditswe ku bagore gusa byari 2.183.761, mu gihe ibyanditswe ku bagabo byari 1.305.790.

Nubwo bimeze gutyo, imyumvire ku mikoreshereze yabwo iracyari hasi ku buryo usanga nk'umugore uri mu buhinzi adashobora gufata umwanzuro wo gutanga ubutaka bwe nk'ingwate muri banki ngo ahabwe inguzanyo yo kongera umusaruro we, kuba yabugurisha cyangwa akaba yanafata imyanzuro y'ibibuhingwaho, kuko bamwe bizera ko iyo ari imyanzuro ifatwa n'abagabo.

Ibyo bigaragazwa n'inzitizi ku iterambere ry'umugore ufite ubutaka, cyane cyane uri mu rwego rw'ubuhinzi kuko atabasha gukora ubuteye imbere.

Haganiriwe ku bikibereye imbogamizi abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda, birimo kuba bamwe batagira uburenganzira ku mikoreshereze y'ubutaka
Ibi birori byanabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo
Namahoro Olive n'umugabo we, Dusengimana Alphonse batanze ubuhamya bw'uko bafatanyije bagatezwa imbere n'ubuhinzi, umugore ari we ubaye imbarutso
Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gushyiraho amategeko aha abagore uburenganzira ku butaka
Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Joan Jacobje Jantina Wiegman, yavuze ko abagore bashoboye, bityo ko batagomba kwamburwa uburengazira ubwo ari bwo bwose
Abitabiriye ibi birori bakomoje cyane ku kuba abagore bakwiye kugira uburenganzira ku butaka, na bo bagafata imyanzuro y'uko bukoreshwa

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bari-mu-buhinzi-mu-rwanda-bibukijwe-uburenganzira-bwabo-ku-butaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)