Abahagarariye iperereza mu Rwanda na RDC bahuriye i Luanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024. U Rwanda ruhagarariwe n'abarimo Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Col. Jean Paul Nyirubutama n'Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ibibazo by'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo byakemuka. Ni inama ikurikira iyahuje ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko kimwe mu byo baganiriye mu nama baherukamo, bemeje ko bagomba gushyiraho Itsinda ry'inzobere mu bijyanye n'iperereza rihuriweho.

Ati 'Mbere na mbere twiyemeje ko haba guhagarika imirwano hagati y'impande zishyamiranye, twiyemeza gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa. Hari urwego rwitwa Adhoc mechanism rusanzwe ruriho ariko twafashe icyemezo cyo kurwongerera ingufu, aho tuzashyiramo n'inzobere mu byerekeye iperereza z'ibihugu bitatu, Angola, Congo n'u Rwanda. Zizajya zihura kugira ngo zirebe uko guhagarika imirwano byubahirizwa."

'Ntabwo guhagarika imirwano ari byo byakemura ikibazo, uhagarika imirwano kugira ngo ubone umwanya wo gukemura ibindi bibazo. Twumvikanye ko impuguke zizahura vuba mu cyumweru gitaha kugira ngo baganire ku byerekeye umugambi wo kurandura FDLR ari yo mutwe uteza ikibazo akarere n'u Rwanda, banaganire ku bindi bijyanye n'ingabo ziri muri kariya karere.'

Iyi nama ibaye mu gihe hari ikibazo cy'uko n'icyemezo giherutse gufatirwa i Luanda cyo guhagarika imirwano hagati y'impande zihanganye muri Congo kitigeze cyubahirizwa.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ibibazo by'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo byakemuka
Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Col. Jean Paul Nyirubutama, akurikiye ibiganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahagarariye-iperereza-mu-rwanda-na-rdc-bahuriye-i-luanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)