Abahinzi bitwaza ubumenyi buke bagatwika ibisigazwa by'imyaka bakebuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gishanga cya Bugarama gihuriweho n'imirenge ya Bugarama, Gikundamvura, Muganza na Nyakabuye ni hamwe mu hakigaragara abahinzi batwika ibisigazwa by'imyaka.

Abahinzi b'umuceri bavuga ko ibisigazwa byawo babisasiza inyanya, kawa, urutoki, ibishimbo n'amatungo abandi bakabitwikira mu mirima.

Ngendahimana Elie wo mu mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Shara, Umurenge wa Muganza yabwiye IGIHE ko impamvu zibatera gutwikira mu murima ibisigazwa by'umuceri harimo kuba batazi kubibyazamo ifumbire.

Ati 'Kubitwikira mu murima w'aho basaruye ni uko nta bundi buhanga bwo kubibyaza undi musaruro tuzi'.

Tuyizere Saïdi, twasanze ari kurunda ibirundo by'ibisigazwa by'umuceri akabitwika, yavuze ko impamvu abitwika ari uko ari byinshi ku buryo adashobora kubyikorera byose ngo abijyane imusozi.

Ati 'Ibisigazwa by'imyaka kubibyaza ifumbire ntabyo tuzi. Habonetse abatekinisiye bakatwigisha kubyibyaza umusaruro tukabikoramo ifumbire twareka kubitwika'.

Inzobere akaba n'Umuyobozi w'Umuryango BIOCOOR wita ku rusobe rw'ibinyabuzima, Dr Ange Imanishimwe, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umuhinzi akwiye kubona umuceri wasaruwe n'ibisigazwa bikamubera imari batabitwitse kuko kubitwika byangiza udusimba ducagagura ifumbire bikanangiza icyirere.

Ati 'Iyo bari gutwika hari utunyabuzima dutoya (insects) ducagagura ifumbire dushobora kuba twashya, hari n'ibinyabuzima biba mu kirere bifasha mu ibangurira bihira mu gutwika ibiyorero. Indi ngaruka ni uko uriya mwuka uzamuka ubamo umwuka wa CO2 wongera igipimo cy'ubushyuhe mu kirere ku buryo mu gihe kiri imbere bishobora gutera ihindangurika ry'ibihe igihe abahinzi bari bamenyereye kuboneraho imvura cyagera ntigwe'.

Dr Imanishimwe asaba abahinzi ko ibisigazwa ry'ibihingwa bakwiye kubibonamo imari yo kubafasha gukora ifumbire y'imbonerera, cyangwa ibicanwa bya burikete.

Ati "Burikete ni ibintu bishoboka kuba byacanwa, bigacanwa mu buryo bukwiye, bugenwe, ku buryo bigishijwe kuzikora bashobora no kuba bazigurisha ku masoko, bikagabanya imihindagurikire y'ikirere kandi bikaninjiriza abaturage amafaranga"

Agoronome w'Umurenge wa Bugarama, Bacebaseme Jean Claude avuga ko ibisigazwa by'umuceri hari uburyo bibyazwamo ifumbire y'imborera.

Ati 'Bya byatsi tubikusanyiriza ahantu hamwe, tukongeramo ibyatsi bibisi, tugashyiramo amase, tugashyiraho ivu, n'amazi ni bwo bya byatsi bibora bigashanguka tukazakuramo ifumbire y'imborera'.

Muri Gahunda ya Leta y'u Rwanda yiswe nationally detrmined contribution (NDC), rwihaye umuhigo ko byibuze mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije 38% y'imyuka yangiza ikirere rwohereza, ingana na toni miliyoni 4.6. Gahunda y'ubufatanye mu kwimakaza ubukungu butangiza ibidukikije rwinjiyemo muri 2022 yo intego ko nta myuka yangiza na mike ruzaba rwohereza mu kirere mu mwaka wa 2050.

Ubumenyi buke mu gukora ifumbire y'imborera butera abahinzi gutwika ibiyorero
Abahinzi basanza ibisigazwa by'imyaka mu murima bakabitwikiramo
Inzobere zivuga ko iyi myotsi ibamo ikinyabutabure cya CO2 kigira uruhare mu bwiyongere bw'ubushyuhe mu isi bigatera imihindagurikire y'ibihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-bitwaza-ubumenyi-buke-bagatwika-ibisigazwa-by-imyaka-bakebuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)