Abakinnyi 4 bakina hanze y'u Rwanda bamaze kugera mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ikomeje imyiteguro yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika ifitanye na Libya na Nigeria, bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kugera mu mwiherero.

Ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024, Amavubi yinjiye mu mwiherero wo kwitegura iyi mikino, umutoza Frank Spittler akaba yaratangiranye n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Uyu mutoza yahamagaye abakinnyi 36 harimo 11 bakina hanze y'u Rwanda abandi bose bakaba bakina mu Rwanda.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahageze barimo Gitego Arthur wa AFC Leopards muri Kenya, Rubanguka Steve muri Al Nonjoom muri Saudi Arabia, Nshuti Innocent wa One Knoxville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisia, byitezwe ko na Ntwali Fiacre wa Kaizer Chiefs muri Afurika y'Epfo ahagera uyu munsi.

Amavubi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 31 Kanama 2024 yerekeza muri Libya aho azakina na Libya tariki ya 4 Nzeri 2024. Azahita agaruka mu Rwanda aho tariki ya 10 Nzeri azakina na Nigeria.

Mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025 u Rwanda ruri mu itsinda D kumwe na Nigeria, Benin na Libya.

Gitego Arthur ni umwe mu bageze mu Rwanda bahita banatangira imyitozo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-4-bakina-hanze-y-u-rwanda-bamaze-kugera-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)