Uraranganyije amaso ku bitabiriye iki gitaramo ubona ko buri wese yakoze uko ashoboye akambara umwambaro ujyanye n'injyana na Hip Hop bisanisha n'abaraperi.Â
Iki gitaramo Riderman na Bulldog bagiye kugifatanya n'abandi baraperi barimo, Bushali, B Threy, Kenny K-Shot, Ish Kevin na Bruce The 1st biyongeraho itsinda rya Tuff Gangs ni ukuvuga Green P, PFla na Fireman.
Riderman aherutse gutangaza ko bamaze amezi abiri mu myiteguro nubwo ukwezi kumwe ariko bakoranye n'itsinda rizabacurangira gusa, ryo ngo ryatangiye mbere, agahamya ko imyiteguro imeze neza cyane.
Bull Dogg we yizeza abakunzi ba Hip Hop ko abantu bararyoherwa n'imigendekere y'iki gitaramo cyane ko bari kumwe n'abaraperi bakuranye ndetse n'abakiri bato bahagaze neza muri muzika nyarwanda.
Itsinda ry'abacuranzi Shauku Band niryo rigiye gufatanya n'aba baraperi gususurutsa abakunzi ba Hip Hop.
Iki gitaramo cyateguwe na Ma Africa guterwa inkunga na SKOL mu rwego rwo kurinda abakunzi ba muzika kwicwa n'icyaka.
Abakunzi ba Hip Hop bagerageje gukora ku myambaro ijyanye n'iy'abaraperi
Iki kigataramo cyiganjemo umubare mununi w'abakiri bato
Shauku Band yamaze kwishyushya
Abafasha abakunzi ba muzika kwinjira no guhabwa amatike nabo biteguye kuva kare
Riderman yamaze kwitegura
Itsinda Shauku Band ryamaze kwitegura
Kanda hano urebe amafoto menshi y'uko abantu baserutse muri iki gitaramo cya Riderman na Bull Dogg
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com