Abantu Bakoze Ubushinyaguzi Ku Mwana W'Umukobwa Vava Uzwi Nka Dorimbogo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiransengiyumva Valentine uzwi cyane nka Vava cyangwa Dorimbogo, umukobwa wamenyekanye cyane ku mbuga-nkoranyambaga, yahuye n'ubushinyaguzi bukomeye nyuma yo kwitaba Imana. Imyitwarire ya bamwe mu bantu kuri iki kibazo yateje impaka nyinshi.

Umwe mu bantu bakomeye hano mu Rwanda ku mbuga-nkoranyambaga, Jay Squeezer, ku kiganiro yacishije kuri KASUKU MEDIA TV, yahamagaye ababaye kuri telefoni Bosco, ukorera kuri YouTube channel yitwa BOSCO Empire, yashinjwe n'abatari bake gushinyagura no kuvuga ko uburwayi bwa Vava ari 'prank'. Gusa by'ibyago Bosco ntiyafashe telefoni.
Jay Squeezer avuga ko Bosco na bagenzi be bashaka gukoresha imibereho ya Vava mu gushaka views no kubona content ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibyo ari umutima w'ubunyamaswa.

Mu byo Pastor Claude yagiye atangaza kuri YouTube channel ye; avuga ko atabona aho yakosheje mu bikorwa byo kubangamira imibereho ya Vava, ahubwo avuga ko ibyo byakozwe ari umutima w'inyamaswa. Yiyama abamushinja uruhare mu rupfu rwa Dorimbogo, avuga ko bashaka kumugoreka no kumuharabika mu buryo bw'ubushinyaguzi. Pastor Claude kandi ahakana ko atigeze amenya ko Dorimbogo yarwariye muri Kibogora Hospital, ndetse ko nta makuru afite ku bijyanye n'ubuzima bwe muri iyo hospital.

Jay Squeezer asoza yatanze inama y'uko abantu bashaka gukora ibikorwa byiza bashobora gusura umuryango w'uwitabye Imana, bakawufasha ndetse no gusenga basenga. Yasabye abantu gushyira imbere imico myiza mu gihe cy'akababaro, aho gukomeza kubaka inkuru mu buryo butari bwiza. Yashimye kandi umubyeyi witwa 'Mugwiza' wabaye mu bantu bafashe iya mbere mu kugaragaza ko Dorimbogo atarwaye.

Vava Dorimbogo yari umukobwa wamenyekanye mu rwego rw'imyidagaduro no mu buzima busanzwe cyane cyane mu biganiro yakoreraga ku mbuga nkoranyambaga asetsa abantu kakahava. Vava yaje kugira ibibazo bikomeye nyuma yo kuba yakorewe ibikorwa byo gushinyagura, ndetse n'uko yitabye Imana nyuma y'ibihe bikomeye. Uko byagenze byose bigaragaza ukuntu abantu bashobora kugira uruhare mu bikorwa by'ubushinyaguzi no mu gihe cy'akababaro.

Jay Squeezer asaba abantu kwirinda gukomeza gukoresha imibereho y'abantu mu buryo butari bwiza, ahubwo bakitabira ibikorwa by'ubufasha no gusengera umuryango w'uwitabye Imana. Avuga ko ibikorwa by'abashinyaguzi bidakwiye mu gihe umuntu yitabye Imana, ahubwo hakwiye gushyirwa imbere ibikorwa byiza no kwita ku muryango wa nyakwigendera.

The post Abantu Bakoze Ubushinyaguzi Ku Mwana W'Umukobwa Vava Uzwi Nka Dorimbogo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/abantu-bakoze-ubushinyaguzi-ku-mwana-wumukobwa-vava-uzwi-nka-dorimbogo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)