Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), ryatanze amahugurwa y'iminsi 2 ku banyamakuru b'imikino baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa birushijeho uyu mukino.
Ni amahugurwa yabaye ku wa Gatatu no ku wa Kane tariki ya 7-8 Kanama 2024, akaba yaratanzwe n'inzobere muri uyu mukino, Rafiki Jean Claude.
Abanyamakuru bahuguwe bagera kuri 12, bahawe ubumenyi ku nyogo ziba muri uyu mukino n'uburyo zogwamo nka "Butterfly", "Breaststroke", "Backstoke", "Freestyle", "Individual Medley", "Medley Relay", "Freestyle Relay" na "Mixed Relay".
Aha ni ho Rafiki yabwiye abanyamakuru ko izo nyogo nta kinyarwanda zigira bitandukanye n'abajyaga bagerageza kugoragoza kugira ngo babishyire mu kinyarwanda. Yavuze ko kandi uyu mukino ugira amagambo (terms) yihariye akoreshwa uko ari atajya ahindurwa.
Ibindi bahuguwemo ni amwe mu mategeko agenga uyu mukino, amakosa umukinnyi ashobora gukora agahita asezererwa mu irushanwa, basobanurwa inshingano z'abasifuzi cyangwa abayobora amarushanwa bzawi nka "Officials" n'ibindi.
Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela wabonetse ku munsi wo gufungura aya mahugurwa, yasabye abanyamakuru gukomeza kumenyekanisha uyu mukino mu biganiro bya bo bakora.
Ati "muri bamwe mu bafatanyabikorwa dufite, mudahari n'ibyo dukora biragoye ko byagera ku banyarwanda, rero mudufashe mukomeze mumenyekanishe uyu mukino, mudufashe kuwuzamura, muwukundishe abanyarwanda."
Uzabakiriho Innocent akaba visi perezida wa RSF wasoje aya mahugurwa, yashimiye abanyamakuru bitabiriye ariko abibutsa ko uyu mukino utatera imbere batabigezemo uruhare.
Aya mahugurwa yasoje abayitabiriye bahabwa certificate zigaragaza ko bitabiriye amahugurwa y'iminsi ibiri yari agamije kubobgerera ubumenyi kuri Swimming.