Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Ines Ruhengeri bishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo kwishimira intsinzi y'abakandida b'Umuryango FPR Inkotanyi by'umwihariko Perezida Paul Kagame byabaye ku wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024 gihuzwa no kwakira komite nshya ya Task Force Ines Ruhengeri.

Bavuga ko bishimira byinshi bagezeho n'uruhare bagize mu bikorwa by'amatora kugeza ku ntsinzi y'abadepite b'Umuryango n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame bavuga ko bafitanye igihango kandi ko badateze kumutererana.

Umuyobozi w'Umuryango FPR Inkotanyi muri Ines Ruhengeri, akaba n'Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Sindayigaya Samuel ahamya ko igihango bafitanye na Perezida Paul Kagame n'imiyoborere ye myiza babiheraho bubaka ibifatika n'umuryango.

Yagize ati "Ibyishimo byari ngombwa kuko mu mateka ya Ines yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ndetse dufite n'imodoka y'impano yaduhaye, muri icyo gihango twagiranye nabwo dushobora gutezuka ku gukora neza, gukorera igihugu ndetse bikaduha n'imbaraga kuko dufite umubyeyi nawe udukunda natwe twishimira."

Yakomeje agira ati "Turi kugenda dutegura n'abana bagenda batugana muri kaminuza kugira ngo tugire ikiragano kizagenda gihereza ikindi ndetse tubone n'uko tuzakomeza gushyigikira imigambi ya FPR Inkotanyi mu buryo burambye buhoraho. Imihigo dufite ni ugukomeza manifesito no kureba imbere ku byiza byose by'Umunyarwanda haba mu bukungu, imibereho myiza, ubutabera n'umutekano u Rwanda rukaba indashyikirwa tubigizemo uruhare."

Bamwe mu banyeshuri bo muri Ines Ruhengeri bakaba n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bavuga ko iterambere igihugu kigezeho nta gushidikanya ko barikesha Perezida Paul Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi kandi ko nabo bagomba guharanira ko bitazasubira inyuma.

Nishimwe Pacifique yagize ati "Nk'urubyiruko nishimira ko niga mu gihugu kirimo umutekano kandi umukobwa n'umuhungu bose biga kimwe nta busumbane, dufite amashuri, uburezi kuri bose, amavuriro n'ibindi."

Yakomeje agira ati 'Urubyiruko bagenzi banjye icyo nababwira ni ugukunda igihugu bakabishishikariza n'abandi babana nabo tugafatanya no kurwanya abashaka guharabika igihugu cyacu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga tugaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda."

Mpinganzima Carine nawe yagize ati "Twishimira gushyira mu bikorwa amahame y'umuryango kuko watangiye ari icyerekezo ariko ubu ibyari inzozi byagiye mu bikorwa biraniyongera babigeza ku baturage. Agaciro duhabwa haba mu mahanga ni uko hari byinshi byakozwe, natwe rero tuzakomeza kubisigasira no guharanira kugira intego zagutse."

Muri iki gikorwa cyahujwe no kwakira komite nshya ya Task Force Ines Ruhengeri, abasoje ikivi n'abinjiye mu nshingano nabo bishimira ibyagezweho bafatanyije ariko bagahamya ko urugamba rugihari kandi ko bagiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guharanira iterambere ry'abaturage.
Kamanzi Ernest winjiye mu nshingano yakomeje kubyo bashyize imbere muri manda yabo.

Ati " Ubu dushyize imbaraga ku kubonera abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza, kububakira ubwiherero no gusana ubutameze neza mu buryo bwo kubafasha mu mibereho myiza."

Yakomeje agira ati "Dutangiranye na manda ya Perezida wa Repubulika dufite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage, ubu tugiye gutangirira ku gufasha abaturage 200 kubona ubwisungane mu kwivuza muri uku kwa cyenda kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze."

Umuyobozi w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Ines Ruhengeri uruhare yagize mu kwamamaza abakandida b'Umuryango FPR Inkotanyi, avuga ko kuba hari urubyiruko rwitabira bigaragaza ko imbere ari heza.

Yagize ati "Ndabashimira uruhare mwagize mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame n'Abadepite byatanzwe na FPR Inkotanyi ndetse na nyuma yo kwamamaza mwongeyeho gutora neza ibi bikaba byaratumye Intara y'Amajyaruguru iba iya mbere mu gutora Perezida Paul Kagame."

"Igihugu cyacu tugira amatora atabamo akajagari nk'ako twumva mu bindi bihugu kandi ibyo tubikesha ikinyabupfura Abanyarwanda bafite kuko batojwe n'Intore izirusha intambwe, Paul Kagame.'

Akomeza avuga ko igikurikiyeho ari ugukora ibyo bemereye abaturage kugira ngo iyi manda izabe iyo gusigasira ibyagezweho no guteza imbere abaturage.

Muri Ines Ruhengeri habarirwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera mu 1500 bagiye bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse bagize n'uruhare rukomeye mu kwamamaza Umukandida Perezida n'Abadepite baje no kwegukana intsinzi ari nabyo bishimira.

Chairman Mugabowagahunde Maurice yashimiye Ines Ruhengeri uruhare yagize mu kwamamaza Abakandida ba FPR Inkotanyi
Umuyobozi wa Task force Ines Ruhengeri icyuye igihe Gisa Stiven yibukije ko urugamba rwo guteza imbere abaturage rukomeje
Muri Ines Ruhengeri habarirwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera mu 1500



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-bishimiye-intsinzi-ya-perezida-paul-kagame-bahiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)