Abanyeshuri 71 b'Abanyarwanda bahawe buruse zo kujya kwiga mu Bushinwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri bazatangira amasomo muri Nzeri, bazaba bagiye kwiga amasomo atandukanye mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n'icyiciro gihanitse (Phd).

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama ku biro bya Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, habereye umuhango wo gusezera kuri aba banyeshuri wayobowe na Ambasaderi Wang Xuekun.

Ambasaderi Xuekun yavuze ko aba banyeshuri bazigira byinshi mu Bushinwa, bizabafasha ku hazaza habo n'ahazaza h'u Rwanda.

Ati 'Muzatembere u Bushinwa musobanukirwe neza icyo gihugu kimaze imyaka 5000 kibayeho. Bizabafasha kuba ba ambasaderi beza b'u Rwanda n'u Bushinwa.'

Guhera mu myaka ya 1980, Abanyarwanda basaga 1500 bize mu Bushinwa binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byombi.

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng Pascal Gatabazi yavuze ko izi buruse Abanyarwanda bahawe, ari ikimenyetso cy'umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa.

Ati 'Ubu bufatanye buri mu nzego nyinshi ariko mu rwego rw'uburezi ho ni akarusho. Guverinoma y'u Bushinwa yafunguriye amarembo urubyiruko rwacu kugira ngo bakomeze amasomo muri icyo gihugu gikungahaye ku muco n'iterambere.'

Gatabazi yasabye abo banyeshuri kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bazirikana ko igihugu n'umuryango babitezeho byinshi.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko izi buruse u Bushinwa bwahaye Abanyarwanda ari ingenzi, by'umwihariko agaruka ku musanzu w'icyo gihugu mu iterambere ry'Ingabo z'u Rwanda (RDF).

Yavuze ko hari abarenga 20 bo mu ngabo z'u Rwanda bari kwitegura kujya mu myitozo n'amasomo mu mashuri y'Igisirikare cy'u Bushinwa (PLA), ibigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y'ibisirikare byombi.

Guhera mu 2007, abakozi basaga 300 ba RDF barimo n'abasirikare bakuru bakurikiranye amasomo mu bigo bitandukanye by'igisirikare cy'u Bushinwa.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyeshuri b'Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Emmanuel Kamanzi, yasabye abanyeshuri bashya kuzigira ku muhate n'umurava biranga Abashinwa ndetse n'ikinyabupfura, bakazabikoresha mu guteza imbere u Rwanda.

Janvier Bikorimana ugiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere rusange (Public administration), yashimiye u Rwanda n'u Bushinwa bakoze ibishoboka byose ngo izi buruse ziboneke.

U Rwanda n'u Bushinwa bifitanye umubano umaze imyaka isaga 75.

Capt Li Dayi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda (iburyo) aha ikaze abashyitsi
Abagiye kwiga basabwe kuzaba ba ambasaderi beza b'umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa
Ambasaderi Xuekun yasabye ababonye buruse, kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe babonye
Abanyarwanda bize mu Bushinwa bari bitabiriye
Brig Gen Patrick Karuretwa yashimye umubano mwiza uri hagati y'Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) n'icy'u Bushinwa (PLA)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-71-b-abanyarwanda-bahawe-buruse-zo-kujya-kwiga-mu-bushinwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)