Abarenga 1800 babonye ibihugu: Amasezerano yo kwakira impunzi n'abimukira bava muri Libya yongerewe igihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kamena 2024 u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 18 cy'abimukira baturuka muri Libya berekeza mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora, bategereje ibihugu bibakira haba i Burayi na Amerika.

Kuva Inkambi y'Agateganyo ya Gashora yatangira kwakira impunzi n'abimukira baturutse muri Libya 2,355 bamaze kwakirwa. Barimo abakomoka Eritrea, Sudani, Sudani y'Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad, Cameroon, Guinea, Côte d'Ivoire na Mali.

Ni mu gihe abagera kuri 1,813 bamaze kubona ibihugu bibakira, nk'igisubizo kirambye ku bibazo by'abimukira.

Amasezerano ashyiraho iyi nkambi ya Gashora yashyizweho umukono bwa mbere ku wa 10 Nzeri 2019, agomba kumara imyaka itatu, ariko aza kongererwa igihe.

Ku wa 22 Kanama 2024 u Rwanda, UNHCR, na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bemeje ko ayo amasezerano yongererwa igihe ku nshuro ya kabiri, bityo inkambi y'Agateganyo ya Gashora ikazakomeza gucumbikira impunzi n'abimukira bavanwa muri Libya kugeza tariki 31 Ukuboza 2025.

Itangazo rya UNHCR rigira riti 'Bigaragaza umuhate impande zose zifite mu kurinda abantu no gushaka igisubizo kirambye ku mpunzi n'abimukira bavanywe muri Libya.'

UNHCR yahamije ko inkambi ya Gashora izakomeza gucumbikira impunzi n'abimukira bakurwa muri Libya, bikanashimangira 'u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda abo bantu n'abandi bishobora kugaragara ko bababaye cyangwa bari mu byago.'

Kongerera igihe amasezerano kandi bishimangira ko guhitamo abakurwa muri Libya bikorwa mu mucyo hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa irindi vangura.

Ni igihamya kandi ko guhanahana amakuru hagati y'inzego zitandukanye ku mpunzi n'abimukira bose, baba abujuje ibisabwa byatuma bahabwa ubuhungiro, abakeneye gusubira iwabo ku bushake, abakeneye kwakirwa n'ibindi bihugu n'andi mahirwe bashobora kubyaza umusaruro.

Iri tangazo rihamya ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzakomeza gutanga ubufasha mu bya politike, kongera ubushobozi no gushakisha amafaranga mu gihe UNHCR yo izakomeza gutanga aho kuba n'ubundi bufasha bukenewe burimo ibiribwa, ubuvuzi, n'izindi serivisi impunzi n'abimukira bazakenera igihe bakiri mu Rwanda.

UNHCR kandi isaba ibihugu byose kugera ikirenge mu cy'u Rwanda, bigafaha gucumbikira abasaba ubuhungiro n'abimukira kimwe n'abari mu byago.

Abimukira bava muri Libya bazakomeza gucumbikirwa i Gashora kugeza mu Ukuboza 2025
Inkambi ya Gashora icumbikiwemo abimukira n'impunzi zavuye muri Libya yubatse mu buryo bugezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-1800-babonye-ibihigu-amasezerano-yo-kwakira-impunzi-n-abimukira-bava

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)