Abari bategereje umusogongero wigitaramo cya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 10 Kanama 2024 ni bwo Israel Mbonyi azataramira abakunzi be muri Kenya gusa byari byitezwe ko agera muri iki gihugu ku wa 03 Kanama 2024 gusa byaje kurangira bidakunze.

Byatumye atabasha kwitabira ubutumire yari afite mu rusengero rwa Jubilee Christian Church [JCC] rwa Bishop Allan Kiuna nk'uko byari byatangajwe ko azagutaramira abahasengera.

Rev Kathy Kiuna ni we wari wasangije abakurikirana uru rusengero ubutumwa bwerekana ko Israel Mbonyi azabana nabo muri JCC.

Amakuru yatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikomeye i Nairobi, akaba ari uko iyi gahunda yakomwe mu nkokora no kuba Israel Mbonyi yarahinduye gahunda zo kugera i Nairobi.

Mutala Mukosia uri mu bari gutegura igitaramo cya Israel Mbonyi yagize ati'Hari impamvu zitari ziteganyijwe zabaye ntabwo Israel Mbonyi yageze i Nairobi ku wa 03 Kanama 2024 nk'uko byari biteganijwe, azahagera kuwa 06 Kanama 2024.'

Mukosia yakomeje avuga ko ari ukwihangana ku bari bategereje kumubona ku matariki yari yatangajwe ariko yongera kubibutsa ko gahunda nyamukuru ari ku wa 10 Kanama 2024 kuri Ulinzi Sports Complex.

Byitezwe ko Israel Mbonyi azagirana ikiganiro n'itangazamakuru ndetse akagenda aganira n'abakunzi be mu biganiro bitandukanye by'ibitangazamakuru bikomeye.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yiteguye guha ibyishimo bisendereye abakunzi be muri iki gihugu bamukunze biruseho mu ndirimbo Nina Siri.

Iyi ndirimbo kuva yajya hanze ku wa 26 Kamena 2023 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 55.Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cy'amateka i Nairobi aho afite abakunzi benshiAbakunzi ba Israel Mbonyi bagiye bahaguruka bakaza mu Rwanda mu bitaramo by'uyu muhanzi mu bihe bitandukanyeIsrael Mbonyi azagera i Nairobi ku wa 06 Kanama, ahataramire ku wa 10 Kanama ahave ku wa 11 Kanama 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145580/abari-bategereje-umusogongero-wigitaramo-cya-israel-mbonyi-i-nairobi-ntibahiriwe-145580.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)