Abarimu ibihumbi 40 bahawe akazi mu myaka itatu ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka imibare y'abana bitabira ishuri iriyongera bituma n'ibyumba by'amashuri byongerwa uko umwaka utashye.

Nk'urugero muri gahunda y'imyaka irindwi yagenewe kwihutisha iterambere NST1, hubatswe ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 27.

Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ya 2022/23 igaragaza ko impuzandengo y'abanyeshuri bicara mu ishuri igeze kuri 42 bavuye kuri 45 mu mwaka wari wabanje. Gusa aho hari n'aho bakiga bari hejuru ya 60 mu ishuri.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Uburezi bw'Ibanze REB, Dr Mbarushimana Nelson yabwiye RBA ko ibyumba by'amashuri byubatswe byatumye umubare w'abanyeshuri biga mu ishuri rimwe ugabanyuka.

Yahamije ko mu myaka itatu ishize hinjijwe mu kazi abarimu mu buryo butigeze bubaho mbere.

Ati 'Nababwira ko mu gihe cy'imyaka igera kuri ibiri n'igice cyangwa itatu twabashije gushyira mu myanya abarimu ibihumbi 40. Ni ibintu bitari bisanzweho, ntabwo byari umwitozo woroshye ariko nk'uko mubizi abarimu bagira izindi gahunda, abakomeza amasomo yabo, hari abandi bagira andi mahirwe bakajya ahantu hatandukanye, twe rero dufite inshingano y'uko umwarimu wagiye tumusimbuza undi.'

Mu mwaka w'amashuri wa 2022/23 abarimu bageze n'abayobozi b'amashuri bageze kuri 138,038 bavuye kuri 97,731 mu 2019.

Dr Mbarushimana yagaragaje ko 'n'ubu turi gukokorana n'uturere kugira ngo turebe aho abarimu bagiye bagenda, abakeneye gusimbuzwa kugira ngo tubashe kubashyira mu myanya kuko turabafite bahagije ku rutonde dusanzwe dufite ku buryo umwaka w'amashuri uzatangira mu mashuri yose bafite abarimu kandi biteguye kwigisha.'

Abanyeshuri bize mu mashuri nderabarezi basoje ibizamini bya Leta mu mwaka w'amashuri wa 2023/24 ni 4068, barimo abahungu 1798 n'abakobwa 2270 bize mu bigo by'amashuri 16.

REB yatangaje ko mu myaka itatu ishize yashyize mu myaka y'akazi abarimu ibihumbi 40



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-ibihumbi-40-bahawe-akazi-mu-myaka-itatu-ishize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)