Abasenateri bo muri Jordanie beretswe amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basenateri bamaze iminsi mu Rwanda aho bahuye n'abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, n'Urugaga rw'Abikorera, PSF, ku wa 08 Kanama 2024, bahuye n'Umuyobozi Mukuru w'Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z'Imari n'Amabanki cya Kigali (KIFC), Nick Barigye, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda mu bijyanye no gushora imari.

Iri tsinda ryaje riherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa.

Ku munsi wo ku wa Kabiri, abagize iri tsinda bagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, aho bari babanje gusura Sena y'u Rwanda, bakakirwa mu biro bya Perezida wa Sena y'u Rwanda, Kalinda Francois Xavier.

Aba Basenateri bagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y'uko mu mpera za Kamena 2024, Itsinda ry'Abanyarwanda 40 ryagiriye uruzinduko muri Jordanie, mu rwego rwo kwigira kuri icyo gihugu no gushyiraho uburyo bw'imikoranire hagati y'impande zombi, mu nzego z'ubuzima, ubukerarugendo n'izin.

Icyo gihe iryo itsinda ryari riyobowe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, ririmo abo mu rwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda, abo mu rwego rw'ubuzima ndetse n'abo mu miryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n'amatorero mu Rwanda.

Ibyo byose byabaye bishimangira uruzinduko rwa mbere Umwami Abdullah II wa Jordan, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, rwari rugamije gushimangira umubano ukomeje gushinga imizi hagati y'ibihugu byombi.

Icyo gihe hanashyizwe umukono ku masezerano y'ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubukungu n'ubucuruzi ndetse n'ajyanye n'ubuzima n'ubuvuzi.

Uru ruzinduko kandi rwakurikiwe n'urwa Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordan, Makram Mustafa A. Queisi, wasize atangaje ko Igihugu cye n'u Rwanda bigiye gushyiraho gahunda zihuriweho zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubuvuzi n'imyemerere.

Jordanie n'u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe byashize, arimo n'ayakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bifuza kujya muri iki gihugu cyamamaye cyane kubera ubukerarugendo bwaho bushingiye ku duce nyaburaga n'amateka y'iki gihugu.

Iri tsinda ryaje riherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa
Mu ruzinduko rwabo basuye n'Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z'Imari n'Amabanki cya Kigali (KIFC)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-bo-muri-jordanie-beretswe-amahirwe-ari-mu-gushora-imari-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)