Abasirikare ba RDF bari guhugurwa ku miyoborere basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, bagaragarijwe n'uko Ingabo za RPA ziyemeje kuyihagarika kandi zikabigeraho.

Banashyize indabo ku mva rusange mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Urugendo rw'abo basirikare barukomereje ku ngoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Kimihurura.

Aba basirikare basobanuriwe hifashishijwe amafoto n'amashusho, inyandiko n'ibindi byerekana Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yaje guhagarikwa n'Ingabo zahoze ari iza RPA.

Col. Lausanne Ingabire Nsengiyumva, yagaragaje akamaro ko kwigisha abasirikare amateka y'ibyabaye mu Rwanda.

Yavuze ko kumenya ayo mateka ari ari ingenzi ku basirikare bashya kugira ngo bumve uburyo u Rwanda rwashoboye kongera kubaka umusingi w'iterambere nubwo rwanyuze muri byinshi bibi mu mateka yarwo.

Yakomeje ati 'Kumenya amateka y'igihugu cyacu n'ibyo abatubanjirije banyuzemo ni inkingi ikomeye mu kumenya ibyo tugomba kubaka. Nk'uko rero dukomeje kwiga amateka yacu, biradufasha gufata ingamba zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.'

Aba basirikare baganirijwe ku mateka yo kubohora igihugu
Bashyize indabo ku mva rusange mu guha icyubahiro abahashyinguwe
Aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baganirizwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-rdf-bari-guhugurwa-ku-miyoborere-basuye-urwibutso-rwa-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)